LATEST NEWS
Itohoza
Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..
Publish Date: vendredi 7 octobre 2016
VISITS :3475
By Admin

Kuki ibinyamakuru byo hanze birwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bikomeje gukwirakwiza ibinyoma no kugoreka ukuri k’urupfu rwa Senateri Mucyo J. de Dieu ndetse bidatinya no kuvuga ko ngo yaba yarishwe.

Ese ko Mucyo yakoreye igihugu, akitanga uko ashoboye kose kugirango atange umusanzu we mu gusana igihugu cyari kimaze kugushwa mu rwobo yari kugirirwa nabi ku nyungu zande ? Ibi byose nibyo abakwirakwiza ibyo binyoma bakwiye kwibaza.

Mucyo kuva mu 2003 inshingano zose yahawe yagiye azikora neza nkaho muri uwo mwaka kugera 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika abikora neza, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza aba Senateri, ahohose yitwaye neza pe.

Ikindi kintu gitangaje muri ibyo binyoma by’abarwanya Leta y’u Rwanda naho bihanukira bagakora intonde z’abacitse ku icumu ngo bishwe. Iyo usesenguye uko impfu zabo bantu bavugwa zagiye zigenda usanga barishwe n’impfu zisanzwe, hari abishwe n’umutima, impanuka n’ubundi burwayi busanzwe, ese umucikacumu azajya apfa byitwe ko yishwe na Leta.

Ibi ni ugukabya no kujijisha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi, bari bamaze kwiyubaka no kwigirira ikizere cyane ko nanjye wandika ibi nacitse ku icumu rya Jenoside kandi mbyandika ntawe umpagaze hejuru.

Nyakwigendera Mucyo JD

Abantu bose batanga ubuhamya kuri Nyakwigendera Senateri Mucyo J.D bavuga ko ari agahinda kageretse ku kandi ku abarokotse Jenoside Senateri Mucyo yafashije, mu kuvuga urwibutso bamufiteho, abenshi bamwita ‘umubyeyi w’umunyabuntu wahangayikishwaga no kubona abantu barangwa n’urukundo’.

Nyangezi Gaspard, yari inshuti magara ya Senateri Mucyo akaba n’umuturanyi we ku ivuko i Mbazi mu Karere ka Huye,ni na we wacungaga imitungo afite mu cyaro. Avuga ko abaturage b’i Mbazi batazibagirwa ibikorwa by’indashyikirwa Mucyo yahakoze ku giti cye.

Nk’urugero atanga avuga ko Mucyo yazaniye amazi abaturage ku giti cye, abazanira umuriro, yubakira abatishoboye hari n’umudugudu witiriwe Mucyo, abaha amatungo yo korora, n’isambu ye yari yarashyizemo amashyirahamwe y’abantu batishoboye kugirango bazamuke, yakuye benshi muri nyakatsi ku giti cye.”

Senateri Mucyo asize agahinda mu batishoboye yafashaga no kuri Leta by’umwihariko yari ageze kure umushinga wo kuzamura uburezi mu gace avukamo ndetse ngo yiteguraga gushinga ishuri ry’imyuga rifasha abatarabashije kurangiza amashuri.

Yari afite ishuri ry’incuke yashinze ku giti cye, yari afite intego yo kubaka amashuri abanza utsinze akazamuka uwo byanze yubatse ishuri ry’imyuga yiteguraga gukora neza.”

Reba Video

Mu buhamya bwumvikanagamo agahinda gakomeye, bw’abantu babanye bavuga ko yagiye afasha abantu akiri muto yahoraga abwira abantu ngo ntugapfushe igihe ubusa jya uba inyangamugayo ubane n’abantu bose amahoro kandi ukoreshe ukuri.”

Burasa Jean Gualbert

IBITEKEREZO
Ikibasumba

Ntimukabarenganye nabo sibo. Gusa iyo umuntu akoze accident agapfa uwamugonze ntamenyekane , ikamyo yamugonze ntitumenye nyirayo, birumvikana ko hari ababyuriraho kandi nawe ari nkumubyeyi wawe bibayeho niko wabigenza.

Gaetan

sir, jye nshima imikorere ya RUSHYASHYA mukugaragaza ububi nubinyoma byabyabinyamakuru rutwitsi birwanya leta kuvuga ibyo bandika ntabwo ari ukubatiza umurindi kuko ntihwahinyuza inkuru ipfuye utagaragaza igipfuye muriyo so congz kuri rushyashya kuko nicyo kinyamakuru cyashegeshe kinagaragaza ibibi bya aposition ntampamvu rero yo guceceka ikibi kuko kuvura indwara ni ukuyigaragaza kandi uhishira umurozi akakumara kubana kandi harigiye kwifata cg isoni bikurisha uburozi so dukeneye abantu nka Burasa bandika bakanyomoza bagatanga ukuri nyako kandi badatinya kwiteranya nshoje ngira nti RIP MUCYO J D yari umucikacumu wingezi !

Kalisa

@ Burasa Jean Gualbert Abantu nkawe muta umwanya musobanura ibyo ibinyamakuru byitwa ko birwanya Leta (!!!) nimwe mubitiza umurindi mukanabiha agaciro bidafite ! Nibyo koko hari ibintu byandikwa ukabona ugoba kugira icyo ubivugaho haba mu nyandiko nk'iyi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko na none hari ibindi (harimo n'ibi bivuga ku rupfu rw'iyi mfura Mucyo) abantu badakwiye gutaho igihe. Nk'uko nyakwigendera yakundaga kubivuga, "ntimugapfushe igihe ubusa". Niba mumukunda nimumureke rwose aruhukire mu mahoro, cyane cyane ko yakoze neza cyane ibyo yagombaga gukora n'ubwo bitari byoroshye, maze mureke imburamukoro zikomeze zite igihe, dore ko abenshi nta n'icyo bafite bakora....


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda...

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba...

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

NEW POSTS
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

9-02-2017

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera –...

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

9-02-2017

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko...