LATEST NEWS
Itohoza
USA : Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca
Publish Date: lundi 26 septembre 2016
VISITS :442
By Admin

Mwalimu muri Kaminuza ya London, yatanze ubuhamya bushimangira ko inkiko Gacaca zitabogamaga kandi zagize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu rubanza ruregwamo Ken Ngombwa, Umunyarwanda ukekwaho Jenoside, wari waratse ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyita ko yahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Ngombwa n’abamushyigikiye bari babwiye urukiko ko kuba yarakatiwe n’inkiko Gacaca bidakwiye guhabwa agaciro, kuko izo nkiko ngo zari zishingiye kuri politiki no kubogama.

Mu buhamya bwa Prof. Phillip Clark wigisha Politiki Mpuzamahanga, umaze imyaka 14 akora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, yasobanuye ko Inkiko Gacaca zisaga 11 000 zafashije abanyarwanda kwiyunga no gukira ibikomere.

Clark yanyomoje indi mpuguke yavuze ku wa Kane ko Gacaca zari zirimo ruswa n’amarangamutima, uwo yari agamije kweza Gervais Ken Ngombwa.

Ngombwa w’imyaka 56 ashobora gufungwa imyaka 20 azira kubeshya inzego za USA, ubushinjacyaha busaba ko icyo gihano cyakongerwa kuko yagize n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Umucamanza Linda Reade avuga ko azafata umwanzuro amaze kumva umwanzuro w’abavoka b’impande zombi.
Ngombwa yatawe muri yombi muri Mutarama ashinjwa gushaka ubwenegihugu mu buryo butemewe no kubeshya abashinzwe umutekano w’imbere muri USA.

Byaje kugaragara ko uyu mugabo yabeshye ku masano y’umuryango we, kugira ngo abone ubuhungiro ndetse bivugwa ko yari yiyitiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Muri Gicurasi, umucamanza yamwambuye ubwenegihugu yari yarabonye mu Gushyingo kwa 2004.

Ku wa Kane, impuguke yari yavuze ko ababuranishwaga muri Gacaca batari bafite uburenganzira bwo kubona avoka kandi ko abacamanza bazo batigeze biga amategeko.

Prof. Clark yemeranyije nawe ariko yongeraho ko u Rwanda rwari rufite ikibazo gikomeye cyo gukemura imanza z’abakekwaho Jenoside bari benshi cyane, kandi ko n’abanyamategeko bake bari mu Rwanda bishwe abandi bagahunga muri Jenoside.

Yongeyeho ko yitabiriye imanza za Gacaca 104 hagati ya 2003 na 2012 agasanga zari zifite ingufu n’ukuri.

Abatangabuhamya benshi kandi bahamije ko Ngombwa yari umwe mu bagize ishyaka rya MDR-Power kandi yari intagondwa.

Uyu mugabo yaburanishijwe n’inkiko ebyiri za Gacaca adahari muri rumwe rumukatira gufungwa imyaka 30, urundi rumukatira gufungwa burundu.

Imvaho nshya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare