LATEST NEWS
Itohoza
Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli
Publish Date: mercredi 4 janvier 2017
VISITS :3058
By Admin

Impaka zikomeje kuba ndende kubirebana naho Umugogo w’Umwami Kigeli uzatabarizwa ari nako amabanga amwe namwe akomeje kumeneka haba kuruhande rw’abajyanama be abagaragu be n’abo mumuryango we.

Uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, yashimangiye ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda, mu gihe abo mu muryango w’Umwami uhagarariwe na Christine Mukabayojo bahakanaga iby’uko yanze kuzatabarizwa mu Rwanda

N’ubwo bimeze gutyo byatahuwe ko Boniface Benzinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli, kuva yamuta munzu akajya gushaka umugore nawe batamaranye igihe.

Amakuru ava i Virginia yatugezeho uyu munsi aravuga ko Benzinge yibye akayabo k’amafaranga y’Umwami yari yarabitse ndetse anyereza n’andi tutaramenya umubare muri Fondation bita "King Kigeli Foundation" ajya kugura inzu mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia aho Kigeli nawe yari atuye kugeza yitaba Imana. Iyo nzu Benzinge yayituyemo n’umugore we bivugwa ko yari akiri muto ugererenije n’imyaka y’umukambwe Boniface Benzinge , ari nayo mpamvu uwo mubano utarambye n’ubwo iyonzu yari yamaze kwandikwa k’umugore.

Nyuma rere yaho umugore yirukaniye Boniface Benzinge yahise ajya gutura munzu z’abasaza kugeza Umwami Kigeli atanga, bivugwa ko atigeze amenya amakuru ye kuko yaje nawe atabaye nk’abandi bose, n’ubwo Umwami yari yaramaze kumubabarira.

Uku kutumvikana hagati mu muryango niko kwatumye hitabazwa urukiko rwo muri Leta ya Virginia ngo rufate umwanzuro ku hazatabarizwa umugogo w’umwami. Kuva ejo kuwa kabiri tariki 3 Mutarama 2016 urwo rukiko rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’umwami Kigali V Ndahindurwa.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wari mu rukiko yavuze ko hari hamaze kumvwa abantu babiri ariko nta cyemezo kirafatwa. Yakomeje avuga ko byagaragaraga ko impaka zitazagirwa umunsi umwe gusa.

Yavuze ko mu rukiko impande zombi zitumvikanaga ku ruhande rufite uburenganzira kurusha urundi mu gufata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami watabarizwa. Uruhande rumwe ngo rwavugaga ko kuba umwami yaratangiye mu mahanga kandi akaba atarigeze agaragaza icyifuzo cy’uko yashyingurwa mu Rwanda, byemeza ko nta n’impamvu akwiye kujyanwayo.

Urundi ruhande rwavugaga ko umwami nk’Umunyarwanda wanze gufata ubwenegihugu bw’ikindi gihugu nka Amerika aho yabaga, ari uko yifuzaga ko yazataha mu Rwanda bikaba ariyo mpamvu bifuza ko uwo mugogo we watwarwa mu Rwanda ukahatabarizwa ari kumwe n’abavandimwe be.

Urukiko rwo muri Virginia nirwo rwitezweho gufata icyemezo cy’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa wazize uburwayi bw’izabukuru azatabarizwa.

Uko byagenda kose biraza gusobanuka niba umwami azatabarizwa i Mwima na Mushirarungu ku ivuko cyangwa se niba azatabarizwa muri Amerika.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Rwasubutare

Yewe ga Benzinge !!!!!! Urugiye kera ruhinyuza intwari koko

Hadassa

A basazi gusa kuburana umurambo ? Ntacyo m wamumariye akiri muzima ? Muramushakaho iki ?Uwo mugogo

Iyumenya

Agapfuye kabazwa itaka ;Amerika,mu Rwanda byose nikimwe ntajuru azaba agiye mo hose bazamushyiraho itaka.Abagiye mu nkiko nabaswa ntibazi icyubahiro cy'umupfu.Mbabwire ko mwateshyeje agacyiro n'ishyema ryandi umunyarwanda.Kigeri,Habyarimana bose bageze ishyanga.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

NEW POSTS
Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...