LATEST NEWS
Itohoza
Zimbabwe : Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni
Publish Date: mardi 7 juin 2016
VISITS :1805
By Admin

Abanyarwanda babiri bafatiwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Harare muri Zimbabwe bashaka gutorokana amadorali 87 400 (miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ni mu gihe Banki Nkuru y’icyo gihugu yari iherutse gushyiraho itsinda rishinzwe gutegeka abantu bose bafite amafaranga kuyabitsa muri banki cyangwa bagahanwa.

Zimbabwe imaranye iminsi ikibazo cyo kubura inoti n’ibikoroto, ahanini biturutse ku baturage bayo bataracengerwa n’umuco wo kubitsa.

The Zimbabwe Daily ivuga ko Umuvugizi wa Polisi, SAC. Charity Charamba yavuze ko abo Banyarwanda bafashwe bahishe ayo mafaranga mu myenda.

Ati” Abo banyarwanda bafatanwe amadorali 87 400 bashaka kuyacikana hanze y’igihugu. Umupolisi yabonye umwe muri bo ari kugenda biguru ntege kandi yambaye amasogisi maremare ihita imukeka amababa. Bose bari bagiye gufata indege ya Ethiopian Airways. Bafungiwe ku kibuga cy’indege cya Harare.”

Banki ya Zimbabwe ivuga ko igiye kugabanya ibiciro mu rwego rwo gukangurira abantu gukoresha banki.

Mu rwego kandi rwo guhangana n’ibura ry’inoti n’ibikoroto, iki gihugu kirateganya kwaka inyandiko mpeshwamwenda za miliyoni 200 mu Kwakira.

Ibihano abo Banyarwanda bashobora guhabwa ntibyigeze bitangazwa.

Amafaranga bari bayahishe mu maguru (Internet)

Source : Imvaho nshya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...