LATEST NEWS
Multimedia
Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :537
By Admin

Kuva kera, abantu bagiye bashyiraho uburyo bwo kubara igihe ; hashize imyaka irenga 4000 uhereye ubwo ingengabihe ya mbere yavumburwaga mu Misiri, kugeza ku yitiriwe Papa Grégoire XIII ari nayo dukoresha kugeza aya magingo.

Umwaka wa 2016, nk’uko biba buri nyuma y’imyaka ine, uzagira iminsi 366 aho kuba 365. Uyu munsi umwe wiyongeraho kuva ku ngoma y’uwari umwami, Jules César akaba n’umwanditsi wa Roma.

Ikinyamakuru, La Croix cyatangaje ko icyagiye kigorana ari ukubona amayeri yo gushyiraho ingengabihe hagendewe ku mizengurukire y’Izuba n’Isi, ndetse no gushyiraho umunsi w’inyongera nyuma ya buri myaka ine abatuye Isi batabangamiwe.

Kubera iki 2016 uzagira iminsi 366 ?

2012 ni wo mwaka waherukaga kugira iminsi 366, ni ukuvuga ko ukwezi kwa Gashyantare kugira iminsi 29 aho kugira 28. Ibisobanuro bya nyabyo bitangwa n’inzobere mu bumenyi bw’ikirere.

Jean-Louis Heudier, inzobere mu kigo cya Nice mu Bufaransa kiga ku bumenyi bw’ikirere (Observatoire de Nice), yabwiye ikinyamakuru, La Croix, ko kugira ngo umwaka ugire iminsi 366, ari uko ugomba kuba ugabanyika n’umubare kane.

Abahanga bazanye impinduka guhera muri 1582, umwaka wabereyeho impinduka yiswe ingengabihe ya Grégoire (calendrier grégorien), hagamijwe gushyiraho ingengabihe ikoreshwa kugeza aya magingo.

Source:Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye...

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Intro

Intro

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...