LATEST NEWS
Politiki
2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora
Publish Date: jeudi 8 septembre 2016
VISITS :1131
By Admin

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by’i Burayi bikora ibinyuranye no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ariko ngo iyo biba byumva ko hari impamvu zigena uko abaturage bagomba kwiyobora, ikibazo cya Manda nticyajya kiza buri munsi.

Ati “Nifuza ko abo bantu babona amasomo nk’uko natwe tubigerageza, ahari baduha akaruhuko.Ariko niba ari byo bifata umwanya munini w’akazi kabo njye nta kibazo mbifiteho, igihari ni uko twe Abanyarwanda kandi ntekereza ko ari na ko abandi Banyafurika babyumva, dushaka kwiyobora ubwacu kandi kwiyobora neza ntabwo bizaza ari impano duhawe n’abanyamahanga.’’

‘‘Ntabwo ari byo na gato, kuko muri iyi minsi twabonye ko abo bantu batorohewe. Sinzi n’ukuntu bahaguruka bavuga ibijyanye n’imiyoborere, bafite ibibazo bikomeye.

Kandi niba uyobora igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 60, muri manda aho abaturage 12% bonyine ari bo bagushyigikiye kandi ugashaka ko mbyigana, hagomba kuba hari ikibazo gikomeye. Niba ushaka kumbwira ko ariko demokarasi ikora ngo mbikurikize, ubwo nzahora nyuranya na byo.’’

Mu burayi hari ibihugu bigira abaperezida bemererwa manda zose zishoboka mu gihe abaturage babatoye birimo nk’u Butaliyani, Serbia, u Busuwisi, Iceland, hakaba n’ibyemera manda ebyiri ariko umuyobozi akazongera kwiyamamaza, birimo nk’u Burusiya na Azerbaijan.

Perezida Paul Kagame

Mu Rwanda hari Abanyapolitiki barimo Twagiramungu Faustin, Tomas Nahimana na Frank Habineza bamaze igihe basakuza ngo baziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika 2017, bahangane na Perezida Paul Kagame.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, avuga ko ingengabihe yo kwiyamamaza no gutora umukuru w’igihugu bizemezwa n’inama y’abaministiri bitarenze uyu mwaka.

Umushinga w’ingengabihe, biteganyijwe ko kwiyamamaza bizafata ukwezi kwa Nyakanga 2017, naho amatora akaba mu kwezi kwa Kanama 2017.

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2017.

Muri abo bose bamaze kwerekana ko biteguye kuba bahatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu, reka tuvuge Faustin Twagiramungu uherutse kwemeza ko ntacyamubuza kuzaza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo hari abavuga ko ashaje.

Nk’uko Faustin Twagiramungu yabitangaje umwaka ushize, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaba afite gahunda yo kuzaza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimangiye ko yumva ntacyamubuza kandi ko n’ubwo yumva hari abavuga ngo arashaje, we yumva anatsinzwe yatsindwa kubera ibitekerezo bye ariko atatsindwa kubera imyaka ye.

Twagiramungu wigeze no kwiyamamaza mu mwaka wa 2003 ariko agatsindwa yagize ati : « Natsindwa kubera ibitekerezo byanjye, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite ».

Ibindi rero by’abantu baba birirwa baririmba ko umuntu ashaje, niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi.”

Mu matora Perezida Kagame yatsinze ku kigero cyo hejuru yegukanye amajwi 95% ... muri 2003, Twagiramungu yari mu bahatanaga na we, uyu icyo gihe akaba yarabashije kubona amajwi atageze kuri 4%. Nyuma yaje guhunga igihugu ndetse aza no kujya gushaka imbaraga muri FDLR n’indi mitwe akorana bya hafi n’imitwe irwanya ikanakora n’iterabwoba muri Leta y’u Rwanda.

Twagiramungu Faustin

Twagiramungu nawe wivugira ko ashaje ariko ubwonko bwe bukaba butarasaza, ariko abanyarwanda bo bazi ko bushaje burimo n’ibivumvuri, Twagiramungu nabona Visa akaza mu Rwanda 2017, azaba afite akazi gakomeye ko kongera guhangana n’uwamutsinze muri 2003, ikirenze kuri ibyo uyu musaza w’imyaka isaga 71, azabazwa iby’imishyikirano amazemo iminsi n’imitwe y’iterabwoba kimwe na Padiri Tomas Nahimana uzabanza gusubiza abanyarwanda ibirebana n’inyandiko zibiba amacakubiri amaze igihe asohora muri leprophete.fr, aba bombi bakaba bashobora guhura n’imbogamizi y’ibikorwa byabo n’amagambo bagiye bavuga bari mu buhungiro.

Uretse Twagiramungu Faustin cyangwa Tomas Nahimana, hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa.

Tomas Nahimana

Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98%3 batoye "YEGO", bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye "OYA" muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...