LATEST NEWS
Politiki
Abakandida Perezida muri Uganda batangiye gusenyana
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :2059
By Admin

Mu gihugu cya Uganda hamaze gutangira imyiteguro y’amatora azaba umwaka utaha wa 2016, aho abakandida Perezida bakomeye batangiye gusenyana muri za kampanye !

Abakandida Perezida bakomeye muri ayo matora harimo Yoweri Kaguta Museveni wa NRM, akaba ari nawe wari usanzwe ari umukuru w’igihugu, Col. Kizza Besigye wa FDC, Gen. Amama Mbabazi wiyamamaza nk’umukandida wigenga na Gen. Benon Biraaro Buta w’ishyaka ry’abahinzi (FPU).

Gen. Benon Biraaro azi neza yuko amahirwe ye yo kuba yakwegukana intsinzi ari make yigereranije na Museveni, Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’intebe cyangwa Besigye, ahitamo gutangira kampanye asenya Museveni na Besigye.

Perezida Museveni

Nk’uko byateguwe na komisiyo y’amatora ya Uganda (EC), abakandida Perezida barekuriwe gutangira kwiyamamaza tariki 9 z’uku kwezi bakazarangiza tariki 10 z’ukwa kabiri umwaka utaha. Muri kampanye yatangiranye nazo Benon yavuze yuko uwahitamo gutora Museveni yaba ahisemo gutora ruswa ngo kuko imyaka yose 30 amaze ku butegetsi ari imyaka ya ruswa muri Uganda !

Benon akanavuga kandi yuko byateza isoni Uganda Museveni yongeye gutorwa nk’aho nta bandi bahari bo kuyobora igihugu neza ngo kurusha we ukiyoboye nabi. Agatanga urugero ati Museveni yafashe ubutegetsi mu 1986 muri Amerika hategeka Ronald Reagan, hakurikiraho George Bush wa mbere, haza Bill Clinton, hakurikiraho Bush wa kabiri, ati none Barack Obama agiye kuva ku butegetsi Museveni ikiri aho !

Kiiza Besigye

Benon yanatanze n’urugero rw’ibihugu bituranyi nka Kenya na Tanzania. Muri Tanzania yavuze yuko Museveni yafashe ubutegetsi icyo gihugu gitegekwa na Mwalim Julius Kambarage Nyerere ariko nyuma ye icyo gihugu kikaba kimaze kuyoborwa n’abantu batanu bahererekanya kandi buri wese amaraho imyaka icumi icumi. Abo bategetse nyuma ya Nyerere ni Ali Hassan Mwinyi, William Mkakapa, Jakaya Kikwete na John Pombe Magufuli ugitangira manda ye ya mbere. Benon akavuga yuko nafata ubutegetsi azashyiraho ebyiri manda ntarengwa z’imyaka 10.

Amama Mbabazi

Kiiza Besigye ubu amaze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika incuro eshatu zose bidacamo. Benon mu kugerageza gusenya uwo mugabo yavuze yuko Besigye agomba kureka gushaka ubutegetsi akoresheje inzira y’uburakari, akikura mubyo gutekereza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ngo kuko niba abona yakagombye kuba yarabonye yuko abaturage batamukunda !

Ukurikiranye neza politike za Uganda ibyo by’abakandida Perezida gusenya abandi birafasha cyane Museveni. Nubwo nawe baba bagerageza kumesenya ntacyo bivuze kuko we abaturage bamuzi bihagije. Benon gusenya Besigye birafasha cyane Museveni kurusha uko byagafashije uwo muyobozi w’ishyaka ry’abahinzi utanazwi na benshi muri politike za Uganda !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
innocent

abo barasenyana Ku giti cyabo nibake Museveni abategeke kuko abarusha ubuhanga..


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...