LATEST NEWS
Politiki
Akababaro muri opposition nyuma yaho Leta z’unze Ubumwe z’Amerika zifashe icyemezo cyo kohereza Munyakazi Léopold kuburanishirizwa mu Rwanda
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :4217
By Admin

Amakuru yizewe yageze kuri Rushyashya aremeza ko abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafatanya kurwanya leta y’u Rwanda bari mu kababaro nyuma yaho Leta z’unze Ubumwe bw’Amerika zifatiye icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Munyakazi Léopold kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera bw’igihugu avukamo kubera ibyaha bya jenoside ashinjwa.

Munyakazi Leopold

Mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeli 2015, Munyakazi Léopold yafashwe n’inzego za Amerika zishinzwe abinjira, ashinjwa kuba ari ku butaka bwa Amerika ku buryo butemewe n’amategeko.

Ubu, Munyakazi Léopold yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro kuva mu 2004 atinya gukurikiranwa n’ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyakazi ni muntu ki ?

Munyakazi Léopold ni umunyarwanda, akaba mwene Kanyamijanju Gérard na Nyirakabano Agnès.

Yavutse mu 1950 mu yahoze ari Selire Kirwa,Segiteri Kirwa, Komini Kayenzi, Perefegitura ya Gitarama.

Mu 1994, yabaga muri Selire Bwahirimba, Segiteri Rugenge, Komini Nyarugenge muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali. Yashakanye na Mukantabana Catherine bakaba bafitanye abana bane.

Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1984 kugeza mu 1992, anaba Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ryari rikomeye ry’abakozi bo mu Rwanda ryari ryarashyizweho nkana na Leta y’u Rwanda ryari rizwi kw’izina rya CESTRAL kuva mu 1992 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yabaga.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwamushinje icyaha cya Jenoside maze afungirwa mu Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 1999 ubwo yarekurwaga by’agateganyo.
Kuva muri 1999 kugeza muri 2004, yigishije mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE),ishuri rikuru ryigisha abazaba abarimu mu mashuri yisumbuye.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, ivuga ko Munyakazi ari mu gatsiko k’abo yita ‘abanyabwenge b’intagondwa’ bari kw’isonga ry’abacuze bakanakwirakwiza umugambi w’ingengabitekerezo igamije guheza Abatutsi mu mashuri no mu kazi.

Ngo afatanije n’abarimu bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nka Laurien Uwizeyimana, Maniragaba Balibutsa, Ferdinand Nahimana, Jean-Damascène Nduwayezu n’abandi, Munyakazi ngo yanditse anakwirakwiza ku mugaragaro inyandiko zangisha zikanasebya Abatutsi kandi zemeza ko bagomba kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga no gukora akazi.

Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko nk’uko bizwi, mu myaka 1980, ubutegetsi bwa Habyarimana bwashyizeho politike yitwa iy’iringaniza ry’amoko n’uturere yemereraga Abatutsi imyanya igera kuri 10% gusa.

Ibi byagize ingaruka mbi cyane ku burere bw’abana b’Abatutsi kuko benshi batabashije kwiga kandi bwari uburenganzira bwabo ntakuka nk’uko biri mu mahame ngenderwaho y’ubutabera mpuzamahanga.

Nk’umwarimu wo muri kaminuza, Léopold Munyakazi yashyigikiye iri vangura anemeza ko rifite ishingiro n’impamvu.

CNLG ivuga ko kimwe mu bimenyetso byerekana ko Munyakazi Léopold yari ashyigikiye iyi politike yo kwanga no guheza Abatutsi, ni inyandiko yasohoye muri 1991 mu kinyamakuru Dialogue n0 146 cyo muri Gicurasi – Kamena 1991.

Muri iyo nyandiko, yemezaga ko 90% by’Abatutsi bagomba guhezwa mu mashuri no mu murimo.

Iri shyigikirwa ry’ubutegetsi buheza, bukozwe n’umuntu ufatwa nk’umunyabwenge, byatumye ubu butegetsi bukomeza ubukana kugeza ubwo buteguye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 nk’igikorwa cya rurangiza cyuzuza umugambi wa politike.

Inyandiko nk’izi zirerekana ko Munyakazi Léopold, kuva ndetse imyaka itatu mbere ya Jenoside, yari ashyigikiye nkana ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi urunuka.

CNLG ishimangira ko yakomeje kugira uruhare mu bitekerezo nk’ibi ubwo mu 1992 yajyaga mw’ishyaka ry’intagondwa ryitwaga MDR akanakora n’ibikorwa bijyanye n’icyaha cya Jenoside ku buryo butavuguruzwa muri 1994.

Ntagihindutse, biteganijwe ko bitarenze Ugushyingo 2015, abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’Amerika rumugeza k’ubutaka bw’u Rwanda agahabwa Urwego rw’ ubutabera bw’u Rwanda.

Rushyashya

IBITEKEREZO
fredo

Uyu ni umusaruro mwiza w'ubufatanye mpuzamahanga bw'umutabera. Ariko ndakeka byaba byiza nk'ubucamanza bw"u Rwanda rwakikubise agashyi rukigaya ni gute barekuye umuntu nkuriya batamukozeho iperereza ryimitse kandi bamukeka. Umuntu ufite Title ya Dr kumurekura si ko warekura umukarani ukekwaho genocide. Ndakeka ubucamanza bwacu bwagombye gusubira muri iriya dossier bakarena abari bayirimo ko batari batamitswe akantu. Bibaye ngombwa bakabijyozwa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda...

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ’ Agahomamunwa ’

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ’ Agahomamunwa ’

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New...

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo...

Sudani y’Epfo : Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Sudani y’Epfo : Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya