LATEST NEWS
Politiki
Amaburakindi : Abambari ba FDU bashimuse mugenzi wabo babeshya ko Police yamufashe
Publish Date: dimanche 25 septembre 2016
VISITS :1754
By Admin

Taliki ya 18 Nzeri 2016, Ishyaka FDU-Inkingi igice cya Ingabire Victoire cyatangaje ko umurwanashyaka wacyo yaburiwe irengero ashimuswe na Police y’u Rwanda ariko nyuma haje kumenyekana ko Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi ariwe wamuteje abambari be baramushimuta iminsi ibiri bamufungiye mu nzu iri hafi y’akabari kitwa Belle Etoile ku Gisozi azira ideni afitiye Twagirimana Boniface.

Amakuru y’ishimutwa rya Theophile yahakanywe n’umuvugizi wa Police watangarije Ikinyamakuru Jeune Afrique ko Police itigeze ifunga Theophile ndetse ko nta cyaha na kimwe akurikiranyweho cyatuma atabwa muri yombi.

Ni iki kibyihishe inyuma ?

Nkuko biri kugenda bigaragara muri iyi minsi, amashyaka ya Opposition ari kugenda akora ibikorwa (udukoryo) byo gushaka kugaragara mu ruhando mpuzamahanga ngo bagaragaze ko Leta y’u Rwanda ibabangamiye muri iki gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’Igihugu muri 2017.

Si ubwa mbere Boniface agaragaje ibikorwa nkibi kugirango yigaragaze imbere mu gihugu kuko no muri 2015 abambari ba FDU-Inkingi batumwe na Boniface basakuje mu bitangazamakuru ko Police yamufunze ariko icyo gihe Ishami rishinwe Iperereza rya Polisi y’u Rwanda (CID) ryari ryamuhase ibibazo ku byaha yakekwagaho.

Mu gihe bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko Twagirimana afunzwe kuva ku wa 04 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda taliki ya 5 Ukuboza 2015 yatangaje ko nyuma yo kumuhata ibibazo no kumuha gasopo bamuretse agataha. Nubwo Polisi itasobanuye ibyo yahatwagaho ibibazo, biravugwa ko yaba ashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.

Theophile Ntirutwa (ibumoso) washimuswe na bagenzi be batumwe na Twagirimana Boniface (iburyo)

Ikigaragara nuko ibikorwa nkibi by’amashyaka ya Opposition bigiye kuziyongera mu minsi iza muri gahunda yo kwimenyekanisha bashaka amafaranga mu buryo bwa rureshywa.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Luciana

Niko se Ngaya, Reka nkwibalize, wowe se icyo wagaye abandi ntabwo ali cyo ukoze ? Ibyo se ushinje Leta y'u Rwanda, ni Leta yabikoze koko ? Byanditse n'umunyamakuru runaka, musubize aliko wibivangamo igihugu cyawe nawe, n'ubutabera. Uyu munyamakuru siwe uhagaraliye ubutabera bw'u Rwanda. Yakubwiye ko muli 2015 ubutabera bwakoze akazi kabwo ko guhata umuntu ibibazo, barangiza bakamurekura. Ibyo ntabwo ubigiriye impaka, aliko aho atavuze ubutabera, wowe uravuga ko bwahabuze ntibukore akazi kabwo. Wabanje se ukamubaza niba n'inkuru avuga ko aliyo cg. ko aliko yagenze ? Ugire amahoro. Urakoze.

Ngaya

Aliko murabeshya !!! None se umuntu washimuse undi ko ntacyo bamutwaye ? Biremewe se gushimuta uwo ushatse ? Ubutabera buli he ? Mu gushaka kurengera Leta, muliho murayisebya mwerekana ko abantu bashimuta abandi Leta yo irebera gusa. Kuba ntacyo ikora ngo ihane ayo makosa, ni uko ibyo gushimuta biyishimisha, bityo rero ikaba ibishyigikiye kandi akaba aliyo ibikora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...