LATEST NEWS
Politiki
Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :1934
By Admin

Nyuma y’igihe gito Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame abwiye imbaga y’Abanyarwanda ko yemeye ubusabe bwabo ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, amwe mu mashyaka ya opposition atangiye gushima iryo jambo mu nyandiko yiswe “ubutumwa by’ibyiringiro ku Banyarwanda”

John V Karuranga, uyobora ishyaka rya opposition ryitwa Rwanda People’s Party (RPP) mu butumwa yoherereje Abanyarwanda anabifuriza Umwaka Mushya wa 2016 yashimye uburyo amatora ya referéndum yagenze mu Rwanda ubwo abanyarwanda bagera kuri 98.13% bemeje ko itegeko nshinga rihinduka kugirango bitorere umuyobozi bifuza.

John Karuranga Perezida w’ishyaka RPP

Uwo muyobozi wa RPP kandi yanavuze ko ishyaka rya opposition ayobora ryizera ko kugira mandat ntarengwa atari kamara kurusha ubukungu n’iterambere ry’gihugu. Yakomeje avuga ko u Rwanda rutagomba kumva amahanga (international community) kurusha amajwi y’abenegihugu.

Karuranga yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gihe ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame utarahwemye guharanira amahoro n’iterambere ry’u Rwanda kuva 1994 ubwo u Rwanda rwari mw’icuraburindi rwashyizwemo n’inkoramaraso zakoze genocide yahitanye abarenga miliyoni.

I can only accept (nta kuntu ntabyemera)

Twabibutsa ko mu butumwa busoza umwaka wa 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda n’incuti z’u Rwanda yagize ati” Mwansabye kuzakomeza kuyobora Igihugu nyuma y’i 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera. Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera” ijambo rifatwa n’abantu benshi nk’impano Abanyarwanda bari bategereje

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Alhaji Farouk

Ntabwo opposition ireba ibibi gusa. Inenga ibibi kandi igatanga nuburyo byakosorwa. Opposition kandi ishyigikira ibyiza bikorerwa abaturage kuko abaturage nibo iharanira. Ntabwo rero opposition ibereyeho kunenga gusa.

Mahoro

Buriya uyu amaze kurambirwa sha ! Agiye kwirira ku macash yagaciro fund

saba ramos

Nonese ubwo RPP iracyari opposition !!!?? Nizere ko yamaze kuyoboka ubuyobozi buriho kubera ibyiza bwagezeho nawe ubwe yemeza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...