LATEST NEWS
Politiki
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
Publish Date: jeudi 21 janvier 2016
VISITS :1241
By Admin

Ubushakashatsi bwakozwe na Research World International (RWI) bugaragaza yuko mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuzaba muri Uganda tariki 18 z’ugutaha Yoweri Museveni azatsinda ku majwi 51 %.

Ubwo bushakashatsi kandi bukagaragaza yuko Kizza Besigye w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) azaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi angina na 32 %, naho ku mwanya wa gatatu hakaza umukandida wigenga, Amama Mbabazi n’amajwi angina na 12 %. Ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere 89, habazwa abantu 2’685 bari ku ikarita y’itora.

Ubwo bushakashatsi kandi bukagaragaza yuko 56 % y’ababajijwe batemera yuko Museveni atsinzwe amatora ashobora kurekura ubutegetsi, 44 % bakavuga yuko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi mbere y’aya matora ataha, naho 49 % bakavuga yuko igihe kitaragera ngo Museveni arekure ubutegetsi !

Iyo Museveni na Besigye baza kwiyamamaza ari babiri gusa, ubwo bushakashatsi bwa RWI bukagaragaza yuko Museveni yari kubona amajwi 53 % naho Besigye akabona 39 %. Naho bibaye Museveni na Mbabazi gusa, Museveni agahabwa 57 % kuri 24 % ya Mbabazi.

Nk’uko Red Paper ibitangaza, ubu bushakashatsi bwa RWI buje bukurikira ubuherutse gukorwa n’ikinyamakuru The New Vision bwagaragaje yuko Museveni azatsinda n’amajwi 71 % , Besigye 21 % naho Mbabazi akabona 7 % !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu...

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

NEW POSTS
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...