LATEST NEWS
Politiki
CNLG yashyize ahagaragara urutonde rw’Abasirikare bakuru b’u Bufaransa bapfobya Jenoside
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :604
By Admin

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ivuga ko Abasirikare bakuru b’u Bufaransa bagize uruhare mu ikorwa rya Jenoside aribo bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibi iyi Komisiyo yabitangaje mu gihe hashize igihe gito Ishami rya Interpol muri Espagne risabye ko impapuro zita muri yombi abasirikare bakuru b’u Rwanda 40 ziteshwa agaciro, ibintu ihamya ko ari intambwe ikomeye iki gihugu cyateye, inaheraho isaba u Bufaransa kugera mu kirenge cya Espagne.

Mu itangazo CNLG yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015, rishyira mu majwi abasirikare bakuru b’u Bufaransa kuba bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi komisiyo ivuga ko mu gihe bari mu Rwanda muri Turquoise hagati ya Kamena na Kanama 1994, Jenerali Hogard na Jenerali La Fourcade banze kwemera ko ubwicanyi bwakorwaga mu Rwanda bwari bugize icyaha cya Jenoside kandi ntibihishiriye mu kwerekana ko bashyigikiye intagondwa z’Abahutu zari zariyise Hutu Power zakoraga Jenoside.

Ikindi kandi ngo bafatanyije n’abo bicanyi babashyigikira mu buryo bwa gisirikare, politiki, inkunga y’ibikoresho na dipolomasi.

Jenerali Jacques Rosier we yari yarayoboye DAMI (Détachement d’Assistance Militaire et d’Instruction) hagati y’ukwezi kwa Kamena n’Ukwakira muri 1992. DAMI yari ifite icyicaro mu bigo bya gisirikare bya Gabiro, Mukamira na Bigogwe, no mu kigo cya kaminuza cya Nyakinama.

Ni muri icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda gifatanyije n’ingabo z’Abafaransa zari muri DAMI, cyahaye interahamwe imyitozo ikomeye ya gisirikare ari nako zigishwa ingengabitekerezo y’urwango.

Uwitwa Jacques Rosier ngo ni we wari umuhuzabikorwa w’izo nyigisho nk’umuyobozi wa DAMI. Mu gihe cya Turquoise, muri 1994, CNLG ivuga Jacques Rosier yagarutse mu Rwanda, akaba ari we wari uyoboye ingabo z’Ubufaransa zari muri Perefegitura ya Kibuye. Niwe ugomba kubazwa uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi bibiri biciwe mu Bisesero tariki ya 30 Kamena 1994.

Mu bandi iyi komisiyo ivuga ko bari mu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Jenerali Michel Robardey wabaye umujyanama muri “criminologie”.

Yahuzaga ibikorwa byo gushakisha amakuru ku bantu bagombaga guhigwa no kwicwa, by’umwihariko Abatutsi.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Raporo yitiriwe Mucyo yigaga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatusti , yagaragaje uruhare rwa Jenerali Robardey mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Werurwe 1992 mu Bugesera.

CNLG ivuga ko mu bijyanye na politike, mu gihe jenoside yacaga ibintu, tariki 27 Mata 2015, Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kimwe na Perezidansi y’u Bufaransa, bakiriye Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma yakoraga Jenoside na Jean-Bosco Barayagwiza, ngo umwe mu bashinze ishyaka rya CDR, akaba ari no kw’isonga mu bayobozi ba jenoside.

Mu bijyanye n’inkunga y’amafaranga, kugeza muri Kanama 1994, Banki y’u Bufaransa ngo yateye inkunga abakoze jenoside. Ngo Banki y’igihugu ya Paris (BNP) yishyuye kenshi amafranga y’igurwa ry’intwaro mu gihe jenoside yakorwaga. Binyujijwe kuri Minisiteri y’ubutwererane, u Bufaransa bwahaye intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’u Rwanda kandi zariho zitegura gutsembatsemba Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko igihe kigeze ngo ubutabera bw’u Bufaransa bukurikize urugero rwa Espagne, bureka gukorera mu kwaha kw’abantu bamwe bo muri icyo gihugu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi hagati ya 1990 na 1994.

CNLG isaba kandi ko ubutabera bwubahirizwa hose kimwe kugira ngo abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse bahabwe icyubahiro kandi basubizwe ubumuntu bambuwe.

source :Igihe
Rushyashya}

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ –...

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe