LATEST NEWS
Politiki
Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana
Publish Date: vendredi 16 septembre 2016
VISITS :1341
By Admin

Mu ikiganiro yahaye Ikinyamakuru Rushyashya umunyarwandakazi ukorera ubucuruzi mu gihugu cya Uganda Hirwa Clarisse, avuga ko impamvu ikomeye akunda Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda ari uko yagejeje u Rwanda ku Iterambere, namwe mwirebera.

Ati : Mufite umutekano, Mufite Amahoro n’Iterambere ririgaragaza mu Igihugu cyacu cy’u Rwanada.

Yabajijwe ikibazo kigira kiti ese hagati y’u Rwanda na Uganda ubona ari iki cyatandukanya ibyo Ibihugu ushingiye kubyo uvuze by’Iterambere ?

Hirwa asubiza agira ati u Rwanda by’umwihariko hari amahoro arambye ubwo mu Igihugu cya Uganda usanga abantu barwana bagakubitana bagakomeretsanya imvururu z’urudaca za hato na hato abantu barwanira Ubutegetsi nkaho barwanira umupira !

Atanga urugero kuri Cyiza Besigge ubwo ahora akora amarorerwa yitwaje ko ari umunya poritike urwanira ubutegetsi agamije kurwanya Yoweli Kaguta Museven. Ati Besigge n’abandi nkawe ntabwo bashobora kuba mu Rwanda. Akagira ati twifuza u Rwanda ruzira Bessigge.

Uyu Hirwa uvuga ko asanzwe ari umucuruzi mu Igihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye yabonye ko amaze kurangiza Kaminuza ahitamo kwihangira imirimo ubwo agerageza no guhuza abagore n’abakobwa baba mu igihugu cya Uganda b’Abanyarwanda kazi abakangurira kuvana amaboko mu imifuka abigisha gukunda Igihugu cyababyaye cyane ko ngo ababa mu Igihugu cya Uganda badakunda u Rwanda. Yagize ati n’intambara ndende kubwira abantu baba Uganda ibya Kigali !

Urababwira ariko ntabwo bumva gusa nkomeza kurwana iyo intambara kuko yumva ari umusanzu agomba guha Igihugu cye.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ati : Byumwihariko ubu u Rwanda rugeza aheza ubwo ruri hafi kwihitiramo uzaruyobora mu mwaka wa 2017 niyo mpamvu ntagomba guceceka ngomba kubigisha inzira nziza maze twese tukazitorera Rudatezuka ku Imihigo Paul KAGAME kuko imvugo ariyo ingiro.

Yakomeje agira ati : kubura Paul Kagame ni ukwikura amata mu akanwa niyo mpamvu aho nzaba ndi hose mu Igihugu cya Uganda nzajya mvuga ibigwi bye bamumenye kandi birushijeho.

Ati :yahaye abagore ijambo nanjye ngomba kubivuga ntawe ubuzwa uburenganzira bwe mu Igihugu cy’u Rwanda bitewe n’uko ari umugore. Ati : niba namwe abanyamakuru mubibona mwakanshyigikiye tukarata ibigwi by’ubikwiye. Ntawundi ni Paul Kagame atabaye Perezida muri 2017 ntabwo gewe nazagaruka mu Rwanda, wapi.

Umunyamakuru w’Umubavu wakoranye nawe iki kiganiro yahaye Rushyashya nyuma yogutunganywa, yamubajije niba hari abandi basangije ibitekerezo byo kwigisha gukunda u Rwanda asobanura ko n’ubundi we asanzwe akunda u Rwanda kuko ari Igihugu cye ariko akaba afite abantu basaga igihumbi yigisha afatanyije na bageni be bo muri za Kaminuza.

Iyo babigisha babigisha ubwiza bw’u Rwanda, tubakangurira gukunda ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda no kuza gushora imari mu Rwanda kugirango himakazwe iterambere muri rusange kuko ryigaragaza. Yabajijwe niba ari abanyarwanda gusa avuga ko n’abanyamahanga babibakangurira kuko nabo bakeneye kumenya byinshi ku igihugu cy’u Rwanda.

Abajijwe ukuntu abanyamahanga babyakira avuga ko abanyamahanga batinda kubyakira bitewe n’uko bazi ngo mu Rwanda habaye Jenoside ariko tugerageza kubigisha bakumva.

Gusa akaba asaba u Rwanda kuba rwabongerera uburyo n’ubushobozi bwo gukangurira Abanyarwanda bari hanze cyane cyane abari muri Uganda binyuze muri Ambasade bityo bagafatanyiriza hamwe kurwubaka.

Ubutumwa atanga ni uko abanyarwanda aho bari hose bagomba gufatanyiriza hamwe kubaka Igihugu cyabo kabone nubwo baba batagikunda ariko ni hahandi bazitwa Abanyarwanda. Ntawundi uzatwubakira Igihugu rero usibye twebwe Abanyarwand aho turi hose.

Hirwa Clarisse, asoza amasomo ye muri KAMPALA UNIVERSITY mu ishami BUSINESS COMPUTING

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
DUSHIMEYESU Erastus

Nimureke mbabwire rero.mwabyanga mwabyemera paul kagame ni Baba wa Taifa.ntamuyobozi n'umwe wigeze uyobora u Rwanda ngo rugere ku iterambere nkiryo pk yatugejejeho. ahubwo amatariki atinze kugera ngo tumuhundagazeho amajwi 100% maze akomeze kutugeza kuri byinshi twifuza. nize muri 9 years kubuntu none narangije kaminuza. ninde wundi mwigeze mubona akora ibyo Atari president Kagame. niyamye umuntu wese ushaka kudusubiza inyuma. kagame oye oye oye ! !!!!!!!!!!!!!!!!.

ngabo moses

nkunda Kagame pe ariko niyoge uburyo yazagira inama abandi bose atagundiriye ubuyobozi kuko niryo tandukaniro nabandi Bose .aharanire abazamugisha inama.murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...