LATEST NEWS
Politiki
Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump
Publish Date: mercredi 31 août 2016
VISITS :1389
By Admin

Umukandida w’ishyaka Democratic Party, Hillary Clinton aracyarusha amajwi uwa Republicana Party, Donald Trump ariko uko iminsi igenda yicuma ugasanga Clinton agenda aribwa isataburenge !

Ubushakashatsi ( opinion polls ) bwasohowe ejo na kaminuza ya Monmouth buragaragaza yuko mu gihugu hose Hillary Clinton Arusha Donald Trump amajwi angana na 7 %.

Ubwo bushakashatsi bukunze gufatwa nk’ukuri kuzuye bugaragaza yuko 46 % y’abashobora kuzatora bashyigikiye Hillary naho 39 % bakaba bashyigikiye Trump.

Barindwi ku ijana bashyigikiye Libertarian Gary Johnson naho babiri ku ijana bakaba bashyigikiye umukandida wa Green Party, Jill Stein.

Ubwo bushakashatsi ariko bugaragaza yuko hatagize igihinduka Trump arya isataburenge Clinton. Ubushakashatsi bwari bwakozwe mbere mu ntangiriro z’uku kwezi bwagaragazaga yuko Clinton arusha Trump amajwi angana na 13 % mu bantu bashobora gutora na 12 % mu bantu biyandikishije kuzatora.

Hillary Clinton, Donald Trump, Libertarian Gary Johnson n’ umukandida wa Green Party, Jill Stein.

Ubwo bushakashatsi kandi bukagaragaza yuko 85 % y’abo muri Democratic Party bashyigikiye Clinto, nyamara ubundi bushakashatsi bwabanjirije ubwo bwagaragazaga yuko ashyigikiwe na 92 %. Trump ntabwo bihinduka, aba Republican bamushyigikiye bakomeza ari 2/3 !

Abazatora ariko batabogamiye ku ishyaka iryo ariryo ryose (independents) bagaragaza yuko 37 % bazatora Clinton, naho 32 % bakazatora Trump. Nyamara mu ntangiriro z’uku kwezi Trump yarushaga amajwi Clinton muri abo bantu batabarizwa mu mitwe ya politike !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...