LATEST NEWS
Politiki
Ijambo Nkurunziza yagejeje ku gihugu rishobora kworeka imbaga
Publish Date: vendredi 6 novembre 2015
VISITS :3385
By Admin

Ejo bundi kuwa mbere tariki 2/11/2015 Perezida Petero Nkurunziza yagejeje ijambo ku gihugu ariko iryo jambo ubwaryo batarebye neza rishobora koreka imbaga mu Burundi !

Perezida Nkurunziza warahiriye gutegeka manda ya gatatu avugirizwa induru muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse izo nduru zikaba zigikomeza, yavuze yuko inzego z’umutekano muri icyo gihugu azishimira ngo kuko zikora akazi kazo neza.

Yatondaguye imibare y’amako anyuranye y’ibirwanisho ngo izo nzego zimaze gufata zibikura mu bantu bari babitunze batabifitiye uburenganzira.

Nkurunziza yatanze kugeza tariki ya karindwi uku kwezi ngo abatunze ibirwanisho batabifitiye uburenganzira ngo babe bamaze kubitanga muri leta ngo hanyuma batwarwe mu ngando zo gukunda igihugu. Ategeka n’inzego z’umutekano gukora iyo bwabaga ngo icyo kiringo cy’iminsi itanu kizarangire izo ntwaro zashize mu banyagihugu. Nkurunziza avuga kandi yuko uzaramuka arengeje iyo minsi itanu ataratanga ibyo birwanisho azafatwa nk’umwanzi w’igihugu !

Iri ijambo rya Nkurunziza rikubiyemo byinshi bigomba kuzana ibibazo. Avuga yuko abashinzwe umutekano bakora akazi kabo neza kandi buri munsi inzirakarengane zicwa n’abo yita yuko bashinzwe umutekano cyangwa imbonerakure za CNDD-FDD !

Buri munsi imirambo itoragurwa mu magunira cyangwa mu miferege y’imihanda abantu bakaraswa mu ijoro cyangwa izuba ryaka none Nkurunziza arashimira abo bicanyi, bishobora kumera nkabimwe by Sindikubwabo Theodor Perezida w’ingoma y’abatanazi wagiye muri Butare mugihe cya Jenoside akabwira abanyabutare ko bigize bantibindeba yahava bakamara abantu, ibi bya Nkurunziza bishobora kuba ubutumwa ngo nibice kurushaho abo yita abanzi b’igihugu !

Iyo uganiriye n’a Barundi bahungiye hano mu Rwanda bakubwira yuko iryo saka ry’ibirwanisho riba ari urwitwazo rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza ngo babone uko bikiza abo bakeka yuko batavuga rumwe n’ubwo butegetsi ! Ngo abo bakabaye bashinzwe umutekano bafata imbunda, grenade cyangwa amasasu bakabikorera uwo baba bashaka kwikiza bereka abantu yuko babimufatanye. Uwo muntu atwarwa ahantu hatazwi, abe bagatinya no kuba bakurikirana ngo nabo badafatwa nkawe.Iyi ngo niyo mpamvu ituma impunzi zirushaho kwiyongera.

Muri iryo jambo Nkurunziza aravuga abanzi b’igihugu ariko Abarundi uganiriye nabo bakakubwira yuko ahubwo Nkurunziza ariwe mwanzi w’igihugu ngo kuko ariwe wagiteje ibi bibazo byose kirimo kubera gushaka kwiyongeza manda kandi hari umubare munini w’Abarundi utarabishakaga ngo kuko yabikoze mu gasuzuguro bitanyuze mu mategeko !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Zacharie ntungumburanye

good analyse. Kurya mubona abaturage ba rukomo nawe nibyo bitekereza bye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...