LATEST NEWS
Politiki
Kagame ashobora kuyobora u Rwanda kugeza mu 2034
Publish Date: lundi 2 novembre 2015
VISITS :1255
By Admin

Abadepite bamaze kwemeza umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga wemerera Perezida Kagame kuba yayobora u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2034.

Ingingo ya 101 ivuguruwe ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa indi nshuro imwe rukumbi.

Gusa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 172, ibiteganywa n’ingingo ya 101 bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka 7 izahatanirwa mu mwaka wa 2017.

Bisobanuye ko Perezida Kagame yemerewe kwiyamamariza manda y’imyaka 7 mu mwaka wa 2017, iyo manda izarangira mu 2024, ari bwo hazatangira gukurikizwa manda z’imyaka itanu itanu na zo akaba yemerewe kwiyamamariza kuyoboramo ebyiri za mbere.

Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite 75 bitabiriye imirimo y’Inteko y’uyu munsi kuwa 29 Ukwakira 2015.

Perezidante w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathile, amaze kubwira itangazamakuru ko Perezida Kagame nta tegeko rimubuza kwiyamamariza manda eshatu uhereye mu mwaka wa 2017, izo manda zikarangira mu mwaka wa 2034.

Yavuze ko Abadepite bemeje ko bigenda gutyo, bashingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu bagaragaje ko bakeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame bitewe n’ibyo yabagejejeho mu gihe amaze abayobora.

Kuki Perezida Kagame atemerewe kuyobora u Rwanda ubuziraherezo nk’uko abaturage babyifuje, ahubwo akaba yemerewe manda eshatu gusa ? Hon Mukabalisa avuga ko Itegeko Nshinga atari umwenda udoderwa umuntu umwe.

Abajijwe impamvu mu matora ataha abakandida bazaba bahatanira manda y’imyaka 7, hanyuma imyaka itanu ikazahatanirwa nyuma yaho, Depite Mukabalisa yavuze ko hari imigambi igihugu cyihaye ikeneye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 7, ku buryo imyaka itanu yaba idahagije.

Perezida Kagame ntarerura ngo avuge ko aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza, ariko yavuze ko azagendera ku byifuzo by’Abanyarwanda.

Gusa aherutse kuvuga ko nasanga ibyo abaturage basaba hari abandi babyihishe inyuma ku bw’inyungu zabo, ataziyamamaza.

Bamwe mu baturage bagereranyije Perezida Kagame n’impanga ya Yesu, bakavuga ko bifuza kumugumana mu ntebe y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu nk’umuntu wakuye u Rwanda mu bihe bibi ubu rukaba ari igihugu kimaze gutera imbere.

Depite Edouard Bamporiki agereranya n’inzu ya nyakatsi ingingo yo mu Itegeko nshinga ririho ubu ibuza Perezida Kagame kongera kwiyamamaza, akavuga ko Abanyarwanda badakeneye kubaho “amaburakagame.”

Perezida Kagame yayoboye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba Visi-Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu.

Mu mwaka wa 2000 yagiye ku butegetsi nka Perezida wa Repubulika w’inzibacyuho, asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura kuri uwo mwanya.

Mu mwaka wa 2003 yaje gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7, hanyuma muri 2010 atorerwa kuyobora manda ya kabiri na yo y’imyaka 7 ari na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga ririho ubu.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora, aba ni bamwe mu bamwakiriye ubwo aheruka gusura Akarere ka Rutsiro

Umushinga w’Ivugurura ry’Itegeko Nshinga wemejwe n’Abadepite uyu munsi, ugiye gushyikirizwa Umutwe wa Sena, hanyuma uzabone gutorwa n’abaturage muri kamarampaka.

Izuba rirashe

IBITEKEREZO
Rukundo Sheikhe Rashidi

Kagame Tukirima Byiteka

nkunda urwanda

Perezida Kagame azatuyobora mpaka kuko turacyamushaka twese abaturage kandi turamukunda cyanee imana yara muduhaye ngo ayobore urwanda ntamuperezida numwe wayoboye urwanda wakoze ibyo yakoze ntanubwo bakoze kimwe cya gatanu mubyo amaze kutugezaho

SAFE

Biratangaje ! Nonese iyo mandat irangiye hari ibitaragerwaho igihugu kiba gipfuye cyangwa abandi bakomerezaho ? Ibi ntibyakabaye urwitwazo. Nonese ko Mukabalisa avuga ko Itegeko Nshinga ridakorerwa umuntu umwe,KAGAME namara iyo myaka yose ayobora abanyarwanda bagakomeza kumwifuza ntibazongera kurihindura ko byose bavuga ko bituruka ku bushake bw'abaturage cyangwa noneho ibyifuzo by'abaturage ntibizongera kumvwa ?

Paul Rwigamba

Mbe ko mutadushyiriraho amatora muri TZ igice cyanyuma ?

Espérance Mukabaranga

Prezida KAGAME, oyeeeeeee !!!!!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango...

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...