LATEST NEWS
Politiki
Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :3549
By Admin

Mu ijambo ryo kwifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire Perezida Paul Kagame yavuze ijambo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bategereje. Yavuze yuko atakwanga icyifuzo cy’abanyarwanda akaba yemeye kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma ya 2017.

Nyuma y’iryo jambo rya Kagame Amerika yahise itangaza yuko yatunguwe cyane n’icyo cyemezo cya Kagame yabonagaho nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero muri Afurika no ku isi.

Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.

Mu magambo make atarimo uguhangana, abinyujije kuri Twitter, Kagame yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !

Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.

Muri referandumu iherutse gukorwa Abanyarwanda basaga 98% bemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga Kagame akazaba yemerewe kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ikurikira y’imyaka irindwi no muri manda ebyiri ntarengwa z’imyaka itanu itanu zizaba zikurikyeho.

Abaturage hano mu Rwanda bazi akamaro ko kugumana Kagame nk’umukuru w’igihugu kurenza uko ibihubu nka Amerika bibyumva.

Ibyo aribyo byose Ntabwo Kagame na Amerika ishyamba ari ryeru. Ku butegetsi bwa Bill Clinton (Democratic Party) umubano wa Kagame na Amerika wari mwiza cyane, haje ubwa Bush ( Republican Party) usanga ubaye mwiza kurushaho.

Perezida Kagame na Perezida Barack Obama

Kuri ubu butegetsi bwa Barack Obama uwo mubano ugenda ucumbagira, cyane muri manda ya kabiri aho Hillary Clinton aviriye ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
ndayishimiye elc

turashimira perezida poro kagame ku byiza yatugejejeho irambereniryose numutekano niwose ariko kugirango tugire umutekano urabye narekekwiyamariza mandayagatatu(3) ibyokuvugango twebwe banyarwanda dushaka ko akomezakuyokuyobora sikobimeze ? imbamvu . 1 . kuki bagiyebarahiza abaturage kugufu . gobinjiremuri efuperi abakirebararenganye hari amafaranga meshi baba bagombagutanga kungufu igihembo ngo numudari wange gukora ibyobashaka baguhimbe ibibazo urumugambanyi wigihugu ukoranana Efudereri nibindi byishi ryembona ubwigenge bavuga ndabuhari murwanda kuko uravugishukuri ubizire ugire amafaranga ati ugombakurya ugira ayo utanga wakanga ibyobaguhimbira ntiwabacika .twe kutavugishuri nubwobatuba dufite tura tugabane niwanga bime neke uwonumugani wumunyarwanda niba adukunda byukuri nareke nabandi bayobore nibwo azubahwa akaba indangarugero mubaperezida bose bomurafurika ndetse nahiwacu murwanda numuryangowe ukazabaho mumahoro

shema

USA ntabwo ari u Rda, so ntabwo ntwagendera kubya USA, dushaka ibyo Abanyarwanda bashaka kandi ntabwo u Rwanda ruhabwa amabwiriza na Mahanga. Abanyarwanda dushaka amahoro arambye tuzi aho twavuye tuzi naho tugana.

Isaac

Erega tuzi icyo abazungu barimo bashaka : ni ugusenya iterambere ry'uRda rimaze kugaragarira buri wese. Iyo dutera imbere birabarya : reba ibyo bakoteye Libia, Afghanistan, Irak, .... Natwe barimo baraharanirako ufite uruhare mu iterambere ry'u Rda avaho kugirango tudakomeza gutera imbere , bifuzako hajyaho usenya. Uzarebe ko abapresidents badafitiye ibihugu byabo akamaro hari ikibazo babagiraho ! Tube maso abazungu si beza !

Bendani

ariko ivyi bavuga nibyo nta demokarisi y umuntu umara imyaka 40. ku ubutegetsi ngo abaturage baramushaka abanyarwanda benshi.nta bushobozi bafite bwlo gufata icyemezo ibyemezo babifatirwa n abategetsi bariho ibyo mujye mu bireba muhereye mu.mateka yacu nta huhinduka kandi niba urwanda rutaragira byibura 20% yabanyanrwanda banyuze mu ishuri namwe murumva ko aba baturagege ntabushobozi bafite bw amahitamo babikorerwa n ubuyobozi ikintu kitwa technique iwacu ni icyambere erega birazwi !kuvuga se ngo abaturange barabisabye Nelson.Mandela yabisabwe gake, Mwalimu Nyaerere se yarakunzwe gake kandi banamusaba kukomeza kubayobora ariko kubaka ejo haza h igihugu ntabwo yigeze ashyigikira amarangamutima y abaturage yavugaga ko ntawundi waboneka uretse !!! HE Nawe arabishaka naho ubundi aba kuyobora u rwanda b inyangamugayo nkawe baboneka we se ko yabonetse !!

kigingi

ko usa yigira nkaho ikunda isi ariko bavuga ku myuka ihumanya ikirere bakaba ibiragi ?

kaka

Kagame urwe kwageze,kandi narebanabirinumuryangowe. wose azawikurikiza,navemunzirahakirikare yuvire Obama ibyamubwiravuba

Giscard Murasa

SIBOMANA, Genocide yabaye USA ihari, Urwanda rufite uwaruhanze Uwiteka Nyiringabo Imana ya Israel n'abanyarwanda b'intwali bakitangiye. Musubize amaso inyuma murebe ibibazo twanyuzemo, tukabicamo neza, n'ibibazo biri mbere tukabicamo neza. Dufite Umugabo i Kigali HE Paul Kagame, hamwe n'Imana, hakuna wasi wasi

geofrey ndi ug

USA ireke kagame na banyarwanda be !

geofrey ndi ug

USA ireke kagame na banyarwanda be !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...