LATEST NEWS
Politiki
Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon
Publish Date: mardi 30 août 2016
VISITS :817
By Admin

Ibi Perezida wa Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yabivuze ashingiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe gito, avuga ko Perezida Kagame ari umukuru w’igihugu Afurika yose ikwiye kwigiraho.

Mu birori byo kumwakira byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Kagame yamuhaye ikaze anamushimira kuba yaratorewe kuyobora icyo gihugu.

Kagame yavuze ko politiki nziza ari ikorwa mu mucyo n’umutekano igaharanira iterambere ry’ubukungu n’iry’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Benin byiyemeje gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage babyo n’Isi muri rusange.

Perezida Paul Kagame yayoboye urugamba rwa RPF, kugeza aho ingabo yari ayoboye zitagiraga na cm k’ubutaka bw’u Rwanda zifata Igihugu, zirukana abicanyi bari bafite ibitwaro biremereye n’imibare y’abasirikare itabarika barimo kumena amaraso y’inzirakarengane.

Nyuma yo kubohora Igihugu RPF yari ayoboye yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda, ishyize imbere kutihorera, impunzi ziratahuka, abarokotse ubwicanyi bashakirwa ubufasha n’ubwo ntabyera ngo de ! Ubu buri munyarwanda wese aratanguranwa n’iterambere, kuko afite umutekano kuko afite amahoro .

Perezida Paul Kagame muri Maroc

Perezida yaherukaga muri Maroc muri 2015, mu nama ya Medays, aho yanaherewe igihembo kubera uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame

IBITEKEREZO
rupiya fidele

Nyakubahwa perezida kagame njyewe mbona arintumwa Imana yatwohereje kugirango atuvane ahantu habi hateye isoni twari turi. Retro turabwa gutahura nokunvira iyontumwa kugirango tugere kucyo Imana idushakaho kugirango urwanda rwabanyarwanda rurushyeho kuba intanga rugero muribyose.

Marie-Grace R.

Iritavuga umwe.H.E.yahesheje ishema u Rwanda,ryambuka imipaka,ishema rikwira hose muri Afrika.Ibyo yavuze ku Rwanda n'abayobozi bacu n'ibyo gushima kuko ibikorwa birivugira.Imana ikomeze imujye imbere.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...