LATEST NEWS
Politiki
Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza
Publish Date: lundi 4 janvier 2016
VISITS :2034
By Admin

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika mu ijwi rya Bwana John Kirby, Leta y’Amerika ivuga ko yatabwe mu nama bitavugwa n’ibyatangajwe na Perezida Kagame ko agiye kwiyamamaza ubwa gatatu ngo akomeze ayobore u Rwanda.

Leta y’Amerika isanga ngo Perezida Kagame afata kiriya cyemezo yarirengagije amahirwe amateka yari amuhaye yo guteza imbere no gutsimbataza inzego za demokarasi abaturage b’abanyarwanda barwaniye gushyiraho mu myaka 20 irenga.

Leta y’Amerika ngo yemera ko gusimburana ku butegetsi biciye mu itegeko nshinga ari ngombwa kugira ngo habeho demokarasi ikomeye kandi ingufu zikoreshwa mu guhindura amategeko kugira ngo habeho kuguma ku butegetsi zica intege inzego za demokarasi.

Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’amahinduka yakozwe kubera umuntu umwe hakirengagizwa amahame ya demokarasi yo gusimburana ku buyobozi.

Leta y’Amerika ngo mu gihe u Rwanda rurimo rwerekeza mu matora y’inzego z’ibanze muri uyu mwaka wa 2016, aya Perezida wa Repubulika mu 2017, n’ay’abashingamateka mu 2018, irasaba Leta y’u Rwanda ko yakubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’u Rwanda bwo kuvuga ibyo batekereza n’ubwo kwishyirahamwe mu mahoro, ibi bikaba ari inkingi mwamba za demokarasi nyayo.

Itangazo risoza rivuga ko Leta y’Amerika itazatezuka gutera inkunga abaturage b’u Rwanda mu kwitabira mu bwisanzure amatora azabaho mu minsi itaha.

Ibi Leta y’Amerika irabivuga mu gihe Perezida Kagame we mu ijambo risoza umwaka yagejeje kubanyarwanda mu mijoro ry’itariki 31-1/01/2016, yagize ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Yakomeje agira ati “ Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”

Perezida Barack Obama

Ibi rero bya Leta y’amerika bishobora gufatwa nko kwivanga muri Politiki y’u Rwanda no kuvangira abaturage bakomeje kugaragaza uguhitamo kwabo kw’ejo hazaza.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Wa Mombasa

Abo bakavantara badushaka aho iki ? Ibintu bakoze kwa Kadafi barabyibagiwe ni baturekerere Muzehe wacu. Democracy yabo twarahinyuye ubu twarakuze ntabwo tukuri ibitambambuga

Wa Mombasa

Ariko iyo democracy ba kavantara bavuga ni iyihe ko baba bashaka aho bateranya abanyagihugu kugira ngo bibonere ukuntu bakora business zabo muri Ribiya na handi imvururu bahateye hari umuntu utabizi hari kera ubu twamenye ubwenge nibaturekere Muzehe wacu

Wa Mombasa

Ariko iyo democracy ba kavantara bavuga ni iyihe ko baba bashaka aho bateranya abanyagihugu kugira ngo bibonere ukuntu bakora business zabo muri Ribiya na handi imvururu bahateye hari umuntu utabizi hari kera ubu twamenye ubwenge nibaturekere Muzehe wacu

habi

abo banyamahanga bajye bareka gusamira ibintu hejuru ngo berekane amarangamutima yabo, bajye bavuga bamaze kugera kuri terrain bimenyere ukuri guhari. President KAGAME ntabwo yigeze agira uruhare na ruke mu kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu, abaturage nibo babimwisabiye ,yewe bari bafite n'impungenge ko ashobora kutabyemera, Kwemera kwe byabaye nk'igisubizo ku banyarwanda beshi , ariko abo bagabo bo hakurya ntibaba bashaka no kubyumva ,bavuga ibibajemo kubw'inyungu zabo. Ariko bagiye mu bindi bihugu bifite ibibazo bakareka u Rda ko mbona nta bibazo biri mu Rwanda !!!

kigingi

dutsinda ubukoroni na mpatsibihugu....!

kigingi

dutsinda ubukoroni na mpatsibihugu.....!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...