LATEST NEWS
Politiki
Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni
Publish Date: mardi 19 septembre 2017
VISITS :431
By Admin

Madamu Jeannette Kagame yasangije bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye(UN) iri kubera i New York.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Madamu Jeannette Kagame binyuze kuri Twitter, yatanze ikiganiro ku kibazo cy’ihungabana n’ubuhezanguni mu birori bishamikiye ku nteko rusange ya UN byateguwe na ‘Global Hope Coalition’ ; Umuryango wiyemeje gutera ingabo mu bitugu abantu barwanya iterambona n’ihoterwa hirya no hino ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama ya Global Hope Coalition muri Amerika ahari kubera Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro yayo ya 72 (Ifoto/ Imbuto)

Bamwe mu bari bateraniye muri iyo nama, bakurikirana ijambo rya Jeannette Kagame

Muri icyo kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Isi itarabonera umuti urambye ikibazo cy’ubuhezanguni, yagize ati ” Isi yacu iri mu rungabangabo rwo kwita uko bikwiye ku buhezanguni, nk’uko byagaragajwe n’ihohoterwa mu baturanyi bacu n’ahandi.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje abwira abari bamukurikiye mu kiganiro cy’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 23 ishize ; ibintu yahuje n’ubuhezanguni bwari bugamije kurandura uruhande rumwe rw’Abanyarwanda.

Ati “Hapfuye abarenga miliyoni, ibihumbi by’abagore bafatwa ku ngufu, banduzwa virus itera SIDA” byakurikiwe, “n’ibihumbi by’abapfakazi, imfumbyi, abagera muri miliyoni ebyiri bisanga mu buhunzi.”

Madamu Jeannette Kagame yasoje ikiganiro cye avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bataheranwe n’agahinda ahubwo ko baharaniye kwihesha agaciro no kwiyubaka.

Ati “Nyuma ya Jenoside twagombaga gushyiraho uburyo budufasha twese kongera gusubirana agaciro n’imbaraga, hanyuma imvugo ‘ Never again (Ntibizongera ukundi)’ tukayigira impamo.”

Mu nteko rusange ya UN igikomeje kuba, biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azitabira inama y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida (OAFLA) watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa virus itera SIDA muri Afurika.

Inteko rusange ya UN ya 72 yatangiye tariki ya 12 Nzeli 2017 ikaba izasozwa nyuma y’iminsi 13, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa murandasi rwa UN ibihugu 193 byose bigize uyu muryango biri kwigira hamwe ingingo zikomeye zihangayikishije abatuye Isi zirimo iterambere, amahoro, umutekano, amategeko mpuzamahanga n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa UNESCO Irina Bokova wari witabiriye iyo nama nawe avuga ijambo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...