LATEST NEWS
Politiki
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
Publish Date: samedi 9 avril 2016
VISITS :4391
By Admin

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yatangaje ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ari inshuti ye magara.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2016, mu muhango wo gutangiza ibiro bya gasutamo n’ikiraro cya Rusumo, bihuriweho n’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndashimira inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame, sinkunda kugendagenda kuko sinkunda ibintu byo gusesagura umutungo.”

Perezida Magufuli yunzemo ati “Maze gutumirwa i Burayi kenshi nkanga kujyayo, ariko Kagame yantumiye uyu munsi naje. Urugendo rwanjye mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubuvandimwe dufitanye”.

Iyi ni yo nshuro ya mbere Magufuli agiye hanze y’igihugu kuva yatorerwa kuyobora Tanzania nka Perezida wa Gatanu mu Kwakira 2015, ikaba ari inshuro ye ya gatatu aje mu Rwanda, ikaba iya mbere ajemo nk’Umukuru w’Igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango kandi, Magufuli yagize ati “Nje mu Rwanda nk’inshuti, nk’umuvandimwe, nk’umuturanyi. Nishimiye gusura Abanyarwanda nshimira inshuti yanjye Perezida Kagame wanyakiriye.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ibiri nzamara mu Rwanda nzi neza ko nziga byinshi kandi ndashaka gushimangira ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe banyu.”

Aha Perezida Magufuli yashakaga gukuraho urujijo rwabaye mu minsi yashize ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi ubwo cyane cyane Abanyarwanda bari barahungiye muri iki gihugu bakirukanwagamo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye imigenderanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Perezida Magufuli ashishikajwe no kunoza umubano w’ibihugu byombi ndetse ko n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibi bihugu ugomba kwiyongera.

Yagize ati “Bavuze ko abantu bambuka hano ari 2000 ku munsi. Ntabwo ari bake, ariko turashaka ko biyongera bikube nk’inshuro eshanu babe nk’ibihumbi 10. Ibyo byatuma ubucuruzi bwiyongera. Twifuza ko twabana na Tanzania neza tugahahirana kandi ibyo byose bigashingira ku mahoro hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje agira ati “Abanyatanzania n’Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakeneye ubucuti, bakeneye guhahirana twese tugatera imbere. Twishimye abashyitsi bacu kandi turabasezeranya ko uyu mubano mwiza uzakomeza gukura uko imyaka isimburana.”

Aba Bakuru b’Ibihugu byombi kandi bagarutse ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibihugu bihuriyemo aho bashimangiye ko bakomeje gufatanya ntacyabananira.

Perezida Kagame na Perezida Magufuli bafungura ibiro bya gasutamo ku Rusumo n’ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania (Ifoto/Kisambira T)

Kubaka iki kiraro gihuza u Rwanda na Tanzania ndetse na za gasutamo zo ku mpande z’ibihugu byombi byubatswe ku nkunga y’Abayapani.

IBITEKEREZO
Mpirikanyi Paul

Mahoro, njye kenshi ntinya ko hagira umenya ko natanze igitekerezo gitafite icyo kimaze. Wowe ntacyo urabona twe abanyarwanda twabonye byinshi twatewe na Genocide kandi biratubabaza cyane none wowe uriha courage yo kwandika sans tenir compte du contenu de ton message na impacte kubantu bari blesse none ubaye Bagosora cyangwa Sindikubwabo wakunva ufite amahoro usuye inzibutso za Genocide none wowe wagize uruhe ruhare muri Genocide ngo ube wivuga ibigwi muriyi siècle turimo . Wowe cyangwa papa wawe yishe bangahe Twe ubu turibuka abo wowe na papa wawe mwishe none urikutushinyagurira uvuga ibyo numuturange wese kw isi agaye. Ibintu ni bibiri sanga Alain Jupe boss wawe cyangwa ujye Indera abaganga bagufashe kugirango umenye icyo uvuga utababaza abomwahekuye wowe na Alain Jupe.Paul

Eric

Wowe wiyise Mahoro,Nonese ingebitekerezo uhakana ko itabaho ?Ikikubabaje ndacyumva,nukubona umuyobozi utandukanye na Kikwete wumu Extremist,Ahubwo wowe na bagenzi bawe mwabaswe nironda koko kuburyo mwumva hahora hari imvururu,hindura uko utekereza

mahoro

Give it one or two years ! nawe muzaba muvuga ko afite ingengabitekerezo ya genocide ! Umusi azavuga ko muvugana nababarwanya, yewe niyo yavyga Tom cg Rusagara tayali azahita ahabwa imisi "a matter of time !"


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

NEW POSTS
Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

1er-03-2017

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

1er-03-2017

# Umwiherero : ’Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ’, uri...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...