LATEST NEWS
Politiki
MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.
Publish Date: jeudi 21 janvier 2016
VISITS :821
By Admin

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, uri mu ruzinduko muri Israel, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2015 yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu.

Ni muri gahunda yo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya politiki n’ubukungu.

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano n’igihugu cya Israel.

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, agamije imikoranire n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu.

Urwanda rufata Islael nk’igihugu cyakwigirwaho byinshi kubera yuko abaturage bacyo, Abayahudi, bakorewe jenoside ariko nyuma barisuganya, ubu kikaba ari igihugu gikomeye cyane mu bukungu kikaba kinatinyitse cyane mu bijyanye n’intambara !

Islael nayo ibona u Rwanda nk’igihugu kiyegereye cyane kubera amateka rwanyuzemo ya jenoside, ugasanga ifitiye u Rwanda impuhwe ku buryo icyarubaho gikomeye yatabara !Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe wa Islael Benjamin Netanyahu.

Ni muri ubwo buryo u Rwanda ruherutse gufungura ambasade muri Islael kandi ibihugu byinshi bya Afurika bibitinya kubera igitsure cy’Abarabu. Uruzinduko rwa Mushikiwabo muri Islael rugomba kuba by’umwihari runagamije gusura ambasade y’u Rwanda nshya kandi rutezeho byinshi.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...