LATEST NEWS
Politiki
Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo
Publish Date: mardi 6 décembre 2016
VISITS :1643
By Admin

Ubutegetsi muri Amerika ejo bwiyemereye yuko mu gihugu cya Ghana hari ikintu kiyitaga ambasade ya Amerika kigatanga serivisi zose zitangwa na za ambasade, harimo VISA n’ibindi nk’ibyemezo by’amavuko.

Uko iyo ambasade baringa yakoraga biteye amatsiko. Yari ifite inyubako ya etaje ebyiri iriho ibendera rinini rya Amerika, imbere hakabamo ifoto nini ya Perezida Barack Obama.

Iyo ambasade baringa yakoreraga mu murwa mukuru, Accra, nk’uko na ambasade nyayo ya Amerika ari muri uwo murwa ikoreramo ariko mu bice bitandukanye.

Ikintu gitangaje kandi kinateye amatsiko n’uko icyo cyiyitaga ambasade ya Amerika cyatangaga VISA, abo izihaye bagashobora kwinjira muri Amerika no gusohoka nta kibazo. Mbega zari VISA nya VISA za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikindi gitangaje n’uko icyo cy’iyitaga ambasade ya Amerika cyashoboye gukorera imirimo yacyo muri icyo gihugu cya Ghana imyaka isaga icumi, ambasade nya ambasade ya Amerika muri icyo gihugu itarashobora kubitahura.

Minisiteri ya Amerika y’ububanyi n’amahanga kuri iki cyumweru yatangaje yuko abiyitaga abadiplpmate y’iyo ambasade nyitirano bari abenegihugu b’u Buturuki (Turkey) n’abo muri Ghana.

CIA Director John Brennan.

Iby’icyo kiyitiriraga ambasade ya Amerika muri Ghana gukora iyo mirimo y’iki diplomate imyaka isaga icumi bitaratahurwa, kandi ikanatanga VISA nta makemwa za Amerika bigaragaza yuko Woshington ifite ikibazo mu mikorere ya ambasade zayo, inzego z’ubutasi kimwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Binagaragaza kandi yuko na Ghana ifite ikibazo cyo kurinda ubusugire bwa za ambasade ziri muri icyo gihugu nk’uko nayoyo inagifite mu rwego rw’ubutasi !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Uwalilaye

Ibihugu bikize rega hasigaye imiringa(amazina gusa) Afrika nikanguke twiyubake naho abazungu bararangiye na nzego zintasi zihagije bakigira. Dore embassy baringa muri Ghana, Russia itoye perezida wa USA ubuse nti hasigaye ko Rwanda ifata generals baba faransa bijanditse muri Genocide kd bikozwe na RDF


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Bufaransa : Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

U Bufaransa : Umuriro watse hagati ya François Fillon na François...

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu...

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

NEW POSTS
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...