LATEST NEWS
Politiki
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane
Publish Date: dimanche 21 février 2016
VISITS :3360
By Admin

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, bafatwa mu buryo butandukanye haba mu bihugu byabo cyangwa se mu mahanga.

Mu gihugu cy’u Rwanda n’icya Afurika y’Epfo hari ikintu bahurizahamwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi yuko buri uko umwaka utangiye cyangwa mu mpera zawo abakuru b’ibihugu bagira ubutumwa baha abaturage babo bababwira uko ibintu bihagaze mu gihugu, state of the nation adress. Iri jambo rikunzwe gukorerwa mu nteko nshingamategeko, kandi mu gihugu nk’u Rwanda na Afurika y’Epfo ni ngombwa kuko biri mu itegeko nshinga.

Ijambo rya Kagame ku gihugu yarivugiye mu nteko nshingamategeko ku munsi w’umushyikirano tariki 21 z’ukwezi gushize, iryo jambo rikaba ridatandukanye cyane n’iryo yavuze yifuriza abantu umwaka mushya muhire w’i 2016.

Mu ijambo ryo kwifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire Perezida Paul Kagame yavuze ijambo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bategereje cyane. Yavuze yuko atakwanga icyifuzo cy’abanyarwanda akaba yemeye kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma ya 2017.

Nyuma y’iryo jambo rya Kagame Amerika yahise itangaza yuko yatunguwe cyane n’icyo cyemezo cye kandi ngo yaramubonaga nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero muri Afurika no ku isi hose.

Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.

Muri iryo jambo Kagame yagejeje ku gihugu, yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !
Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.

Iryo jambo rya Kagame ku gihugu mu nteko nshingamategeko ryakomewe amashyi menshi n’impundu nyinshi, bitandukanye cyane nk’uko byagendekeye mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Ijambo Jacob Zuma ntabwo ryigeze ryumvikana neza kuko abadepite batari bake bamuvugirizaga induru ngo yegure kandi abahano mu gihugu basaba Kagame ngo agumeho.

Perezida Zuma na Perezida Kagame

Ntabwo ari ubwa mbere Zuma akobwa mu nteko nshingamategeko kuko n’umwaka ushize ari uko byamugendekeye, abadepite babikoze bagahagarikwa na Perezida w’inteko ariko icyo cyemezo kikaza gukurwaho n’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu benshi bahamya yuko rwigenga kurusha izindi nyinshi muri Afurika.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
saba Ramos

Njye nasomye umutwe w'iyi nkuru numvako umwanditsi agiye kutugereranyiriza aba bayobozi bombi !!! None se ubu koko kuvuga ngo abadepite bo muri Africa y'Epfo bifuza ko Prezida Zuma yegura naho abo mu Rwanda bakifuza ko Kagame akomeza kuyobora ni inkuru ??? Ubwo se wabagereranyije gute muri politiki ?? Wumva se abadepite bo mu Rwanda n'abo muri Africa y'Epfo ndetse n'abo mu bindi bihugu bya Africa, ibyo bavuga ku bakuru b'ibihugu byabo byaba bimwe ra ? Impamvu se ntizumvikana hatabayeho kwirengagiza ????????????????????????????????

Mahoro

Mu Rwanda ninde wakwibeshya ? Bose ni ba"NDIYO BWANA ""


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango...

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...