LATEST NEWS
Politiki
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba
Publish Date: samedi 9 janvier 2016
VISITS :3971
By Admin

Amatora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite muri Uganda ashigaje ibyumweru bitagera kuri bibiri kuko azaba tariki 18 z’uku kwezi, abakandida umunani bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu bakaba bari muri kampanye zo pupfa no gukira.

Muri kampanye ye aherutse gukorera mu karere ka Namutumba, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ijambo ryaje kwamaganwa cyane n’abo bahanganye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu mbaga y’abantu benshi aho Namutamba, Perezida Museveni yavuze yuko abo bakandida bandi ahanganye nabo mu matora bifuza yuko yava kumwanya w’umukuru w’igihugu ngo babone uko baziba amafaranga azava muri petrol n’ibiyikomakaho ubu muri Uganda biteguye gutangira gucukura !

Museveni ati : “wumva abantu bavuga ngo Museveni agomba kugenda”. Ati : “Ariko agende asige amafaranga ya Peteroli n’ibiyikomokaho ? “. Ati barashaka ngo ngende kugira ngo babone uko bangiza ayo mafaranga azaba akomoka kuri petroli. Ati aba bantu barashaka yuko nsubira mu ishyamba !

Abahanganye na Museveni buririye kuri iryo jambo rye bashakisha uko bamusenya muri kampanye. Norbert Mao, umuyobozi wa Democratic Party akaba anashinzwe imyitwarire myiza muri kampanyi z’umukandida wigenga, Amama Mbabazi, yavuze yuko Museveni abaye gashozantambara. Mao ati Museveni arisimbukuruza cyane.

Ati kuki ujya mu matora mu gihe uzi yuko byanze bikunze ari wowe uzatsinda. Ati ndatekereza yuko Perezida yataye umutwe akaba akeneye kwitabwaho n’abaganga b’indwara zo mu mutwe. Mao ati umutungo ukomeye cyane ku gihugu ntabwo ari petrol ahubwo ni abantu ati ariko birababaje yuko aba bantu ubutegetsi bwa Museveni bwabimye akazi cyimwe n’uburyo bwo kuvurwa !

Kizza Besigye, Museveni na Amama Mbabazi

Ibrahim Sesemuiju, umuvugizi w’ishyaka FDC Kizza Besigye abereye kandida Perezida, we yagaragaje yuko n’iyo petrol Museveni avuga kurwanaho ari ubusa ngo kuko leta ye yamaze gukuramo menshi mu yari kuyivamo ngo kuko ubu amadeni Uganda ifite agera kuri muliyari 10 z’amadolari ngo kandi icyo igihugu gitegereje ku bizava kuri uwo musaruro wa petrol ari miliyari eshanu gusa z’amadolari.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Kagabo

Nonese aragira iki mu matora kuko iyo ugiye mu matora uba witeguye no gutsindwa kandi ukbayakira neza. M7 ibye byararangiye.

kigingi

abanyarwanda cg abavuga iki nyarwanda bakore ibishoboka m7 atorwe kuko adatowe bashobora gucyimbizwa n'udusafuriya ku mutwe bakisanga mu rwagasabo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye...

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga...

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African...

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...