LATEST NEWS
Politiki
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye
Publish Date: vendredi 27 janvier 2017
VISITS :1272
By Admin

Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, byatangaje ku mu goroba wo kuri uyu wa Mbere, ko Padiri Nahima adakumiriwe gutaha mu Rwanda.

Itangazo ry’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ryasohotse mu gihe hari hatangiye gutambuka ubutumwa buvuga ko Nahima yazitiwe mu Bubiligi gutaha nk’uko yari yabitangaje ko agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, yavuze ko kuwa 22 Mutarama 2017, Ushinzwe abinjira ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, yamenyesheje SN Brussels n’izindi ndege ibyerekeye ibyagombwa by’inzira bya Nahimana nk’uko bisanzwe.

Butera yasobanuye ko Nahimana yasabye Visa nk’Umufaransa nyamara yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe.

Itegeko rivuga ko buri munyarwanda wese ufite ubwenegihugu burenze bumwe afite inshingano zo kubumenyekanisha muri Ambasade mu gihe kitarenze amezi atatu.

Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko buri Munyarwanda ufite ubwenegihugu burenze bumwe, ategetswe kubimenyekanisha ku Buyobozi Bukuru cyangwa ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga, mu gihe atari mu Rwanda, bitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aboneye ubundi bwenegihugu. Imenyekanisha ryakorewe ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga, rimenyeshwa Ubuyobozi Bukuru mu gihe kitarenze ukwezi imenyekanisha rikozwe.

Butera anibutsa ko ubushize bwo Nahima yari yakoresheje Visa ya ba mukerarugendo baza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’Itegeko.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi bishimangira ko amarembo y’u Rwanda akinguye, Nahimana yaza nk’undi Munyarwanda wese mu buryo butegenywa n’amategeko, kandi ko na we azi ibisabwa.

Padiri Thomas Nahimana


Cyiza D.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...