LATEST NEWS
Politiki
Ngo ntashaka kuba perezida ; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza
Publish Date: mercredi 21 septembre 2016
VISITS :2203
By Admin

Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk’ubwacu ; bw’abatariyeguriye Imana !

Kimwe n’abanyacyangugu bose, ngo agira « ambitions » zidasanzwe, zo gutegeka, zo kuba hejuru y’abandi. Kayibanda, mu madisikuru ye, mwene aba bantu yabitaga abanyarwanda bacagase « …Banyarwanda, banyarwandakazi, na mwe banyacyangugu… » !

Ibyo ni ibyandikwa na Nkuriza Amiel akabishyira kumbuga nkoranyambaga z’abarwanya leta y’u Rwanda.

Nkuriza Amiel ni muntu ki ?

Nkuriza Amiel, yabaye umunyamakuru mu gihe gito hano mu Rwanda nyuma ya 94, yaje gufatanwa amafaranga n’inyandiko yari yahawe n’abaparmehutu ageze muri Polisi nkuko yari asanzwe abikora yitakana uwabimuhaye, arafungurwa umuparmehutu amanurwa muri gereza 1930, Nkuriza ahita yirukankira Kampala ubu ubanza ageze muri Swede.

Icyi kinyamakuru « le Partisan » yiyitirira cyahoze ari icya Aphrodis Habineza Sibo wazize Genocide yakorwe Abatutsi 1994. Nkuriza abonye ko ntawe uzakimubaza yaje kukibohoza, birababaje kuko iki kinyamakuru cyaje gutoragurwa n’uwo batari basangiye amateka, bahuzwaga n’uko yamukoreraga Saisie ( n’ukuvuga kumushyirira inyandiko ku mashini) ariwe Umuhezanguni Nkuriza Amiel waje kwihindura umunyamakuru nyuma ya Jenoside.

Uyu Nkuriza,wananiwe no kugendera ku mpinduramatwara ya Leta y’Ubumwe, nyuma ya 1994 yakomejwe kokamwa n’amacakubiri mu nyandiko ze, ndetse akajya ajyanwa mu nkiko agakatirwa ibihano akabikora, akagabanyirizwa ibihano akarekurwa, bagirango ahari azagororoka, bigasa nko gutokora ifuku.

Ikibazo cy’utwangavu tutarakwiza imyaka two mu Gasyata yafatiweho, natwo yaduhinduye ikibazo cya politikeki . Icyakora uko kwigomeka kwe, yabyuririyeho abibonesha tike imujyana I Burayi, nk’undi wese washobewe, Amiel iturufu yajyanye ni ukuvuga ko yabuze ubwinyagamburo mu gihugu, ko ahigwa…. Ukibaza abo bahigi aho bamuburiye kugeza ageze mu buvumo, I Burayi !

Nkuriza we byari nk’indwara ! No mu biganiro bye bisanzwe, yari yaratewe naya ndwara Ngeze Hassan yari yariyemereye ko arwaye Tutsi, Tutsi Tutsi…, usibye ko Nkuriza yari arwaye Hutu, Hutu, Parmehutu… Ukibaza uwamugize umuvugizi w’abo yita abahutu. Abari bamuzi babisangagamo ihahamuka, dore ko riza ku mpande zose, kuko izo mvugo ntawari gutinyuka kuzigarura muri icyo gihe.

Padiri Tomas Nahimana ( Ibumoso) Amiel Nkuruza

Bene abo barwayi dusigaye tubumva I Burayi, none aracyakaza umurego mu buvugizi. Ntiyivuza kandi ngo iyo haba abavuzi b’abahanga, ariko ntawe bavura ku ngufu nicyo kibazo.

Uwo mupadiri Nahimana, yavuye mu Rwanda ntawe umwirikanye, agenda ku manywa y’ihangu, abayobozi ba Kiliziya n’ab’Igihugu babibizi. None se hari ubutumwa yabonye bumubuza gutaha, usibye ubwa Musenyeri we wavuze ko ibyo avuga atari Diyoseze yabimutumye ?

Nkuriza aramuterera iki ubwoba bwo gutaha ?Yamuretse akaza akivangira amasaka n’amasakaramentu, ko atari we wa mbere uwo mugani uciriwe, ko ntawe uvuga ngo mbisa ayobewe iyo agiye ? Aho kumutera ubwoba, Nkuriza yakamuherekeje, akamubera umuvugizi w’iyo politiki aje gukina, aho kumukoma mu nkokora yerekana ko I Rwanda hatagendwa ! Gusa bazaze banyuze kwa Muganga iyo ndwara yabo bayibavure !

Karibu rata Padi !

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Simbyumva

Ngo nk'abanyacyangugu bose ? Soooo stupid to say, man ! Iyi nkuru itangira gutya, nta bundi bwenge umuntu yayishakiramo !N'ubwo ibindi waba wavugaga ukuri ariko iyo utangiye nabi,uba ugaragaje uwo uriwe.

kabizi

nyamara twese Yuri Abanyarwanda nicyi twakagombye gupfa koko

Amiel Nkuliza

Bite Burasa mucuti wanjye. Urampamije nubwo umbeshyeye ngo nafstanywe amafaranga. Iyo nyafatanywa nari kubyandika kuko ntacyo njya nsiga inyuma. Ariko ujye unibuka amahugurwa twahuriyemo menshi twiga ethique ET deonthologie professionelle . Nyakwigendera Rushingabigwi wayitwigishaga iyo aba akiriho yari kukwibutsa ko n,iyo waba ukorera ingoma ugomba kwirinda gukora ikosa ryitwa diffamation. Jye sinagukorera iryo kosa kuko nubwo tutari kuri meme longueur d,onde ndacyari mugenzi wawe. Komera.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...