LATEST NEWS
Politiki
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
Publish Date: vendredi 28 octobre 2016
VISITS :1399
By Admin

Umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge”, undi nawo ukagira uti “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”, ndetse undi ukagira uti “Kora ndebe iruta vuga numve”.

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa Perezida KAGAME amaze gukora ingendo nyinshi zo kunoza umubano mpuzamahanga mu bihugu nka Benin, Mozambique, Congo Brazaville n’ahandi henshi abantu batakekaga mu rwego rusanzwe cyane cyane ko ari mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ariko umuntu akishimira ibigaragara muri izo ngendo “Après tout les faits sont tetus”. Nonese niyo urebye aho avuye gusura bucya Rwandair yahagejeje amajanja itwara abagenzi dore ko yitwa Ishema ry’Afurika.

Iyo urebye indege ikoresha uko bakwakira n’ukuntu yubahiriza igihe n’abagenzi itwara usanga ari ibintu bidasanzwe ni agashya ku mugani w’abanyarwanda.

Muri izi ngendo za Perezida KAGAME tubona ibisubizo byinshi ndetse n’ishema ry’abanyarwanda kuko icyitwa ubwigunge mu Rwanda cyangwa “Pays enclave “ cyagiye nka nyomberi kuko nubwo usanga abanyarwanda bagenda muri izi ndege bagikenewe mu kongera umubare abagenda twishimira nuko “Ikinyarwanda” kivugwa mu ndege haba mu gusobanurira abagenzi iby’ingendo zabo, uko bifata, aho bageze nibyo bifuza kumenya ! Yewe habamo n’uturirimbo nyarwanda mu ndege dutuma abagenzi barukumbura iyo bageze iyo bajya.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Mvuye ku bijyanye n’ibyo Perezida ageza ku Rwanda n’Inshuti z’u Rwanda muri izo ngendo kuko byinshi bigaragarira mu cyizere nk’Inama y’Abaperezida ba Afrika yabereye mu Rwanda, n’abandi bashyitsi benshi baza mu Rwanda nibyo abahanga n’abasesenguzi bavuga haba mu mubano w’ibihugu n’iterambere hari n’ibijyanye n’indimi kuko ari nabyo jyewe menyereye nahuguriwemo kandi ari nazo zituma abantu basabana, bagahahirana, bagatera imbere no guteza imbere ibyo bakora no kwigisha ibyo bemera.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa Inteko Nshingamategeko y’Umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EALA) yemeje ko ururimi rw’igiswahili rwemezwa nk’ururimi rw’akarere n’uwo muryango. Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda ntabwo yajuyaje mu kubishyira mu bikorwa, yahise mu gihe gito iterana yemeza ko urwo rurimi rw’igiswahili rubaye urwa kane mu Rwanda nka “Official Language”. Inama rero y’Abaminisitiri nanjye ngire nti “Bravo, Bravo, Bravo” !

Ibi ni byiza kuko mu rwego rw’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’abaturanyi, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan y’epfo, ndetse naza Congo zombi nagiye yo nsanga ari iby’igiciro kinini mu gukoresha urwo rurimi, rugomba kuduhuza nk’umuryango n’abanyafurika muri rusange.

Ibi kandi bitera ishema kuko uwitwa “Samora Machel” wa Mozambique yigeze gufata ijambo mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika, Addis Ababa, yivugira ijambo mu giswahili abatacyumva barabasemurira arinda arangiza ijambo rye. Ibyo ni urugero rwiza mu kwiha agaciro no guteza imbere iby’iwacu, cyane cyane ko igiswahili ari n’ururimi rwiza kandi rworoshye kwiga, kuvuga, kumva, gusoma no kwandika.

Ndangize nkangurira nk’umunyarwanda ukunda kandi uzi neza akamaro k’igiswahili ngire nti “Hongera Sana Mheshimiwa Rais Paul Kagame, Hongereni mawaziri wetu kwa kuhalalisha Kiswahili Rwanda na sisi wanyarwanda TUJIFUNZE NA KUENDELEZA KISWAHILI”.
Shukran,

Profesa Pacifique MALONGA
Mkereketwa wa kiswahili

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u...

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga