LATEST NEWS
Politiki
Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC
Publish Date: dimanche 6 mars 2016
VISITS :978
By Admin

Igihugu cya Sudan y’amagepfo ejo kuwa gatatu kinmjizwe mu muryango w’ibihugu by’uburasirazaba bw’ Afurika, ni byiza kandi byari bikwiye.

Icyo gihugu cya Sudan ariko cyari kimaze igihe kirekire gishaka kwinjira muri uwo mu ryango cyangirwa, kuba noneho cyemerewe kigomba kuba mu kuzamo cyibaza impamvu cyemerewe kwinjira muri uwo muryango, icyo izanyemo n’icyo ije guhahiramo.

Sudan y’Epfo yashatse kwinjira muri EAC igihe u Rwanda n’u Burundi nabyo byabishakishaga ariko ibyo bihugu byombi biremererwa, Sudani yo ntiyemererwa kubera impamvu zigomba kuba zarumvikanaga.

Sudan y’epfo yari igifitanye ibibazo na Sudan ya ruguru, igihe rero ibyo bibazo byari bitarakemuka nta muntu wari kwemera kwikorera amakara yaka.

Na nyuma yaho Sudan y’Epfo yakomeje kwikururira ibindi bibazo. Perezida Salva Kir yaje guhangana na visi perezida we, Riach Machel, intambara iba intambara. Abo bagabo bombi ubu nibwo bamaze kwemera kumvikanishwa n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, kandi uko bigaragara n’uko koko bemeye kumvikana, na EAC ikaba ariho yahereyeho kwemera yuko yakwakira Sudan y’Epfo.

Perezida Salva Kir, Perezida Museveni, Perezida Kagame na Perezida Kenyatta

Sudan y’Epfo kwinjira muri EAC bifite akamaro kanini cyane, ku muryango no kuri za Sudan ubwazo. Duhereye kuri za Sudan bivuze yuko iya ruguru itazongera gusuzugura ey’epfo kuko izaba izi yuko hari aho ibarizwa kandi hayirwanaho bibaye ngombwa.

Perezida Salva Kir aganira na Perezida Kagame

Ikintu kimwe gihambaye ariko kuba Sudan y’epfo yarinjijwe muri EAC n’uko uwo muryango urushaho kugira imbaraga. EAC ikigizwe n’ibihugu bitatu, Tanzania, Kenya na Uganda, wisenyukiraga uko wishakiye, ariko u Burundi n’u Rwanda byinjiyemo uko gusenyuka kuba kutacyoroshye kuko ibihugu bitatu biba biruta bibiri. Kuza kwa Sudani rero bizaba bivuze ibihugu bine biruta bibiri.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Bufaransa : Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

U Bufaransa : Umuriro watse hagati ya François Fillon na François...

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu...

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...