LATEST NEWS
Politiki
Nigeria : Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye
Publish Date: mercredi 24 août 2016
VISITS :545
By Admin

Perezida Kagame yahamagariye abatuye umugabane wa Afurika kwiremamo umuco wo kwikorera, bagatana n’ingeso yo kubeshwaho n’imfashanyo n’amahirwe batavunikiye.

Yavuze ko niba Afurika ishaka gutera imbere, ibihugu biyigize bigomba kuremera abaturage babyo amahirwe yo kwikorera, bikabafasha kwigira.

Ni ijambo yageneye abitabiriye inama ya 56 y’Ihuriro ry’Abanyamategeko ryo muri Nigeria yabereye mu mujyi wa Port Harcourt ku wa Mbere. Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize u Rwanda iheruheru, ubuyobozi butigeze bucika intege, ahubwo ko bwakoranyije abaturage bagahita batangira kubaka igihugu bundi bushya.

Yasabye ibihugu bya Afurika kurebera ku Rwanda, kuko muri 2020 abaturage barwo bazaba batacyambara imyenda ya caguwa.

Ati” Nta caguwa izaba ikirangwa mu Rwanda muri 2020. Kubera iki se Abanyanijeriya bo bakwiye kwambara caguwa ? Ni cyo gihe ngo duhindure Afurika. Nitutabikora Abanyaburayi sibo bazabidukorera. Ntibashobora guhindura Afurika.”

Umukuru w’Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Nigeria, Augustine Alegeh nawe yasobanuye ko ubukungu bw’igihugu cyabo bukomeje kumanuka bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose ngo bishakemo ibisubizo.

Ati” Ni igihe cyo kwibaza ibibazo. Niba ubukungu bwacu bukomeje kumanuka, tuzakomeza kwita igihugu kigenga ? Dukwiye gukurikiranira ibi bibazo tukabishakira umuti.”

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamategeko bo muri Nigeria banagarutse ku kibazo kibakomereye ubwabo, cy’ingeso yo kwakira ruswa, bavuga ko bakwiye kwicarana na guverinoma ya Perezida Muhamadu Buhari bakareba uko barandurira mu mizi ruswa yabamunze n’igihugu cyabo muri rusange.

Ihuriro ry’Abanyamategeko bo muri Nigeria rimaze imyaka isaga 100 rishinzwe, rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’imiyoborere myiza muri Nigeria.

Iri huriro rifite umwanya w’indorerezi mu Kanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika gashinzwe Uburenganzira bwa muntu.

Abanyamategeko bo muri Nigeria biyemeje gutanga umusanzu ngo igihugu cyabo gitere imbere

IBITEKEREZO
alain

yego gutungwa nibyo dukora nibyo arikose, caguwa Nick kibazo cihutirwa kubanyarwanda ahubwo mugiye gusubira inyuma kurutaho mufite inganda zingahe,zifite ubushoboziki.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri...

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...