LATEST NEWS
Politiki
Nubwo opozisiyo itabyemera ariko umukandida wa CCM agiye kuyobora Tanzania
Publish Date: mardi 3 novembre 2015
VISITS :1227
By Admin

Ibyo twari tumaze iminsi twibazaho byarangiye kubonerwa igisubizo, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, John Pombe Joseph Magufuli niwe wemejwe na komisiyo y’amatora ya Tanzania (NEC) kuba ariwe watsindiye umwanya wa Perezida wa Repubulika, inamuha seretifika y’intsinzi y’ayo matota ejo kuwa kane.

Nubwo uwo bari bahanganye cyane muri ayo matora Edward Lowassa w’ishyaka CHADEMA akaba yari anashyigikiwe n’andi mashyaka akomeye muri opozisiyo avuga yuko habayeho uburiganya ngo Magufuli atsinde amatora ariko uko bigaragazwa n’indorerezi kimwe n’abanyamakuru dukorana aho muri Tanzania n’uko koko Magufuli yatsinze ayo matora yari ishiraniro kuva Tanzania yayoboka gahunda y’amatora y’amashyaka menshi kuva mu 1992.John Pombe Joseph Magufuli

Nk’uko ukuriye NEC, Damian Lubuva, yabitangaje Magufuli yabonye amajwi angana na 58 % naho Lowassa abona akabakaba 40 %, ahita aha Magufuli seretifika yo gutsindira umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Lowassa rero yabihakana, avuga yuko habaye uburiganya mu ibarura ry’amajwi, uko niko bimeze byarangiye Magufuli niwe ugiye gusimbura Jakaya Murisho Kikwete ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Tanzania tariki eshanu mu cyumweru gitaha kuko indorerezi zose zihamya yuko amatora ndetse n’ibarura ry’amajwi muri rusange byagenze neza. Twizereko atazamera nkuwo asimbuye wakomeje kuba ikiraro cya FDLR na RNC mukugambanira u Rwanda .

Prof-Edouard-Lowassa

Ikibazo gisigaye gusa, kandi gikomeye cyane ni icya Zanzibar, igihugu kiri muri Tanzania ariko kikaba gifite leta yacyo n’ubwo itiganje muri byose. Aha muri Zanzibar Perezida uriho akaba yari ashigaje manda imwe ngo arangize manda ebyiri yemerewe n’amategeko, Ali Mohamed Shein yari ahanganye na Maalim Seif Shariff Hamad w’ishyaka CUF rishygikiwe na za CHADEMA zo muri opozisiyo.

Uko benshi babihamya n’uko muri ayo matora ya Perezida wa Zanzibar umukandia wa CUF yari yatsinze uwa CCM ariko komisiyo y’amatora ya Zanzibar (ZEC) ibibonye itangaza yuko habayeho uburiganya mu matora itegeka yuko agomba gusubirwamo uko yakabaye.

Ibi ntabwo CUF ibyemera nk’uko n’amahanga atabyemera. Indorerezi z’ibihugu by’ubulayi, iza Afurika yunze ubumwe, iza SADC, iza ambasade ya Amerika Dar es Salaam ndetse ni za EAC zivuga yuko ibyavuye mu matora bitangazwa uko byakabaye.

Ali Mohamed Shein na Maalim Seif Shariff Hamad

ZEC rero nikomeza kunangira ntitangaze ibyavuye muri ayo matora izaba yakije umuriro muri Zanzibar. Kandi byanamaze no gutangira kuko akavuyo kamaze kwigaragaza ku buryo abatavugwa rumwe na leta babarirwa muri 300 bamaze gutabwa muriyombi kubera kurwanya icyo cyemezo cya ZEC cyo kwanga gutangaza ibyavuye muri ayo matora. ZEC yo ivuga yuko amatora agomba gusubirwamo bundi bushya !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Eric

Imana ihabwe icyubahiro,naho abadashakira amahoro Tanzania ya nibasubize amerwe mwisaho.see you after five years.

Amani

Cgz to all tanzanians,your are leaders in centre Africa.In Democracy,economics ,Social your are the first. Tell to those who want trouble your security that "Le Chien aboie et le caravane passe"

JOB

Bigaragayeko Edouard Lowassa atarashyigikiwe n'abatanzaniya ariko bihangane ! CCM oye !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...