LATEST NEWS
Politiki
Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko
Publish Date: lundi 25 septembre 2017
VISITS :9420
By Admin

Ni ku mugoroba uyu w’akabwibwi, twokesheje inyama ku kabari ariko ntiziratugeraho. Hirya yacu mu yindi Bingalo hicaye abantu ntabasha neza kubona amasura yabo kubera urumuri ruke. Uretse kubona ko harimo abagore batatu n’ abagabo babiri.

Umuto muri abo bagore arasa nk’udakurikira ibiganiro abandi barimo. Amaze umwanya yunamye amaso yayahanze kuri telefoni ari nayo yashinzeho intoki ku buryo imishito n’igitoki gisize bamuteretse imbere atigeze akoraho.

Ageze aho ariko asa nk’uwikanze akoma ku wo begerenaye asa nk’umwereka ibintu kuri ya telefoni numva mu ijwi risa nk’iryongorera aramubwiye ngo « Ibi wowe wari wabibonye ra ? » Uwo hirya nawe ngo « shyiramo twumve ».

Kubera ko nari kure sinabashije gukurikira neza ; ariko nabashije kumva amajwi y’abagore basakuza numva ngize amatsiko. Nihagurukije nk’ugiye kwihagarika nagayo ijisho mbona barareba kuri Youtube amashusho y’abagore bashwana n’abapolisi. Ngeze imbere mpita ncana telefoni yanjye nsanga ya nkuru yari iy’induru zavugiye kwa Rwigara ubwo bamwe mu bagize umuryango we batabwaga muri yombi hifashishijwe ingufu za polisi.

Ikiganiro hirya yanjye cyarakomeje havugirwa byinshi ntari busubiremo kuko ntazinduwe no kuzimura kimwe n’uko ntari najyanywe no kumviriza. Gusa icyo abo batatu bahurizagaho wabona batangajwe ndetse bagaya ifatwa rya Diane Rwigara ndetse amarangamutima yabo yeguwe n’amagambo y’amaganya, incyuro n’ibitutsi Adeline Rwigara nyina wa Diane yabwiye abapolisi. Umwe ndetse yarimyoje aravuga ngo « Barabafunga ye ! Ariko se ko nduzi igikomye cyose ari ugufungwa gereza ntizizababana nto ? »

Bwarakeye nsoma byinshi byandikwaga ku mbuga nkoranyambaga, numva byinshi ku maradiyo bituma ntekereza gufata uyu mwanya ngo ngire icyo nanjye mbivugaho.

Kuki ifatwa ry’abazungura ba Rwigara ryavugishije bamwe byinshi

Impamvu ya mbere ni uko bagize umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Rwigara ari mu bacuruzi bari bazwi cyane mu Rwanda. Yamaze imyaka myinshi yihariye ubucuruzi bw’itabi ryitwaga SM akaba n’umusore mwiza kandi uzi kurimba no kugenda mu modoka zigezweho nka Nissan Sunny na Hilux yari ikigera mu Rwanda bayita ishema ry’abasore. Rwigara wari warahawe akazina k’akabyiniriro ka ‘Rwigas’ yabaye n’umwe mu bacuruzi bavugaga rikijyana we na ba Mironko, Majyambere, Kajeguhakwa na ba Kabuga kubera kwisanga kuri Habyarimana n’ibyegera bye.

Nyakwigendera Rwigara Assinapol

Mu 1990, Rwigara kimwe na buri mututsi wari ufite uko abayeho icyo gihe yaje kuba ku isonga ry’abashyirwa mu majwi mu kuba ibyitso by’Inkotanyi zari zimaze gutera. Kubera ko yari igikomerezwa babanza kumutinya bamutangiza amagambo. Bamwe ngo inzu yubaka mu Kiyovu ( iriya umuryango we utuyemo) ni yo Kigeli azabamo, abandi ngo yatanze agatubutse mu Nkotanyi mu gihe abandi bahamyaga ko imbunda nini mu zarashe Kigali mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990 yari ishinze ku gisenge cy’inzu ye hakurikijwe amakuru ya Etat Major !

Si bwo uwari umutoni w’ingoma afunzwe mu byitso ? Nawe ntiyari umwana aba abaciye mu rihumye kandi koko aho agereye hanze inkunga ye mu gushyigikira urugamba ntiyari itubye. Aho atahukiye Rwigara yabaye muri bake mu bacuruzi bahoze mu Rwanda bakomezanyije umuvuduko nk’abatarakomwe mu nkokora n’isenyuka ry’ubukungu. Byaranamuhiriye Tabarwanda iracumbagira nyuma irasenyuka n’abayiguze ibapfira mu biganza maze mu gucuruza itabi arisanzura ahavana ibya Mirenge.

Rwigara wigaragazaga cyane mu modoka nziza no mu masiganwa y’amagare yakoreshaga buri mwaka ku bwa Habyarimana yaje gusimburwa na Rwigara usa nk’uwitinya n’uwikandagira ku mpamvu zitigeze zimenyekana. Nyuma ya 1994 Rwigara ntiyigeze ajya gutura mu nzu nziza (villa) ifite ubusitani. Oya ! Yabayeho nk’umuhinde mu bikari hari hafi ya Rond point mbere y’uko yimukira muri iriya nzu yabayemo nayo bayimwubakira hejuru. Rwigara yagendaga mu modoka zikuze ntiyigeze agura imodoka nshya nk’izi tubona abakire ba Kigali bagendamo. Reda da ! Ntawigeze amubona Serena cyangwa Hotel des Mille Collines kereka hari ibyo yahatumiwemo. Yasaga nk’ufite icyo yikanga kuko icyamukomaga cyose yahungaga agakurikizaho gutabariza mu itangazamakuru.

Diane Shima Rwigara

Muri 1998 yigeze gutangaza ko ahunze ndetse mu itangazo yasohoye ageze ahitwa Namur mu Bubiligi ahamagarira buri wese ubyifuza kumwegera bakarwanya Leta yari iriho mu Rwanda. Nyuma y’amezi make abigiriwemo inama n’inshuti aba asubiye mu Rwanda asaba imbabazi zo guhubuka ateza ubwega aranazihabwa. Ha mbere aha, polisi yigeze kumushaka ikibanza cye cyaguyeho umuntu, arihisha na bwo bisaba ko hagira abamugira inama ngo yishyikirize ubutabera bumubaze ibyo bwamushakiraga. Icyo gihe yihishe uriya mwana we Diane ni we wavuganaga n’itangazamakuru.

Aya mateka n’ubuzima burimo amayobera by’uyu mugabo byanatumye umunsi yitaba Imana aguye Gacuriro ka Nyarutarama hari bamwe uhereye ku muryango we bahamije ko yishwe. Byumvikana ko igikorwa cyo gusenya inyubako ye na cyo aho kibereye hatabuze kuba abagira bati ntubona ko urwishe ya nka rukiyirimo…

Buriya se koko Diane, abavandimwe be na Nyina bari gufungwa ?

Iki kibazo abakibaza si bake kandi ku mpamvu zigiye zitandukanye. Bamwe barimo uwitwa cyangwa uwiyise Miheto wabigaragaje ku rubuga rwe rwa facebook (yanikirijwe n’abandi bagaragaje ko bamushyigikiye). Miheto uwo na bagenzi be wabonaga bibona muri Rwigara n’ibyo yanyuzemo nk’umututsi bafunganywe mu byitso, akarokoka jenoside, agatera inkunga urugamba rwatumye bongera kugira ijabo n’ijambo maze bakumva nyuma y’urupfu rwe ibyo asize n’abo asize bari bakwiye ubudahangarwa.

Abandi nabo bagasa n’abagira bati iyo umuntu apfuye, kumusenyera, gukurikirana abo asize ku mpamvu izo ari zo zose hatabayeho gutegereza ngo kwirabura no kwera birangire biba ari ubushinyaguzi no gucuhura bihabanye n’umuco wa Kinyarwanda. Birumvikana ko hari n’ababihuza no gushaka kuba perezida k’umukobwa we bakanzura ko ari ukumuryoza ugutinyuka kwe. Hari n’aberura bakibaza niba kiriya ari cyo gihembo gikwiye umuntu w’icyamamare nk’uriya wanateye inkunga itubutse urugamba.

Hari kandi ababisamiye hejuru biganjemo abari hanze bakabihuza n’ifungwa ry’abayoboke ba FDU Inkingi basanzwe bahagarariye ishyaka ritemewe mu Rwanda , bagakoma akamu bati turashize bya bintu bihishe ikintu. Hari abandi bavuga bati nyamuneka tabara dore babaye benshi : Kayumba, Rujugiro, Rusagara na Byabagamba, Kizito Mihigo none no kwa Rwigara bagiye mo n’iyonka. Koko ?

Kizito Mihigo

Aba bose ntawe waveba ngo uvuge ko ibyo avuga birimo ubwenge buke kuko buri wese afite uburyo yisobanurira ibintu. Igihangayikishije n’isura bamwe babiha n’imyanzuro babifataho. Ari na byo bitumye nifuza kugira icyo mbivugaho nk’umuntu utinya aho twavuye kandi ngatinya kurushaho icyahadusubiza.

Ntituzabe ingwate z’amateka

Intambara ikirangira Afandi yari Imana, yaherekezwaga n’abamurinda bari mu modoka ziruta iz’ubukwe bw’ubu. Muri ibyo bihe hari abacuruzi bitwazaga ibyiza bakoze bakumva batazongera kwishyura imisoro, bagafata ibyabo bakongeraho iby’abandi ndetse benshi bagiye binjiza magendu nyinshi muri iyo myaka.

Muri ibyo bihe uwarwanye n’uwarokotse wize yumvaga buri wese yajya muri guverinoma cyangwa mu nteko kandi buri wese yumva ko yabivunikiye kurusha abandi. Bamwe ni gutyo bumvaga gutsinda. Bumvaga gutsinda ari ukugera ku bushobozi bwo guhindura imibereho yabo mbere yo guhindura iy’abandi. Habuze gato ngo intsinzi tuyirwaniremo umucengezi atugwe gitumo turangaye. Kandi n’ahandi ni gutyo impinduramatwara [revolution] nyinshi zagiye zipfuba uhereye ku bihugu duturanye. Impinduka yarwaniwe na benshi yahinduye ubuzima bw’abasirikare bakuru, abacuruzi babashyigikiye maze bose bihutira kwimika ibyo barwanije.

Rwigara, Rujugiro cyangwa ba bacuruzi bari mu gatsinda bari bariyise Group 14 (Fourteen) nta n’umwe ushobora guhindura Leta igikoresho yitwaje ko yigeze kuyishyigikira cyangwa ngo agire ibyo ataryozwa kuri ubu ngo ni uko ayishyigikira cyangwa atanga imisanzu itubutse. Ni yo mpamvu abantu nka ba Majyambere bataza gukorera mu Rwanda kuko bamenyereye aho bigira akari aha kajya he. Hari ibihugu byinshi bya Afurika usanga abacuruzi b’abazungu, abanyalibani cyangwa abahinde bagira uruhare mu kwimika ababiyobora kugira ngo babikame bitonze. Hari n’abandi bacuruzi tuzi batangaga miliyoni mu nkotanyi, ibihumbi magana atanu muri MRND n’ibindi maganabiri muri MDR. Ari nko gukina urusimbi babagarira yose ngo uzatsinda atazabahungabanya. Uwabaze gutyo kuri FPR yayatayemo !

Twahunze turi abatutsi, dutera turi inkotanyi ariko twatsinze turi abanyarwanda. Abanyarwanda bose barangana kandi kungana kwa mbere ni ukureshya imbere y’amategeko. Niba sosiyeti ya Rwigara itarishyuye imisoro, reka babibazwe nk’abandi banyarwanda. Niba bahamagawe kwitaba Polisi nibitabe nk’uko undi wese yitaba nibataza bafatwe mpiri bajyanweyo nk’undi wese.

Uwarwanye urugamba nakosa akurikiranwe nk’uko undi munyarwanada akurikiranwa. Kugeza uyu munsi ngo Kayumba Nyamwasa ntiyumva ukuntu atabaye uwungirije Kagame kandi yaramwimanye ku rugamba... Ubu se koko niba gutsinda kwacu bihindutse kugaba no kugororera ; ubwo abahigwaga, abatararwanye cyangwa abaturwanyaga kubera kutumva icyo turwanira bo twabashyira he ? Ikibazo rero si ugufunga runaka uyu n’uyu wari iki n’iki mu mateka, ikibazo nyacyo ni ukumenya ngo ese hari impamvu zagatumye afungwa.

Ikibazo ni ukumenya ngo ese azabona ubutabera nyabwo. Naho iby’urugamba buri wese mu barufashije yarwanaga intambara ye kandi ari uwatanze icyibo cy’ibishyimbo, uwatanze inka ze, umukada wigishije benshi bakitabira urugamba, uwohereje umwana, uwahasize ubuzima bwose cyangwa akahamugarira igihembo cyabo ni kimwe ni uko igihugu kibaho kigendera ku mategeko twarwaniye akubahwa kandi twese tukareshya imbere yayo n’abarengana akaturenganura kimwe.

Nyamuneka nimurekere aho babaye benshi

Iyi ‘Nyamuneka’ abayivuga bayihoza mu kanwa ntibajya bayiha agahenge ! Bayivuze igihe Bizimungu n’Abayanja be bafungwa bati ‘Nyamuneka’ nimusigeho batazavuga ko munize demokarasi. Bizimungu yarafunzwe kugeza igihe ababariwe ndetse na mugenzi we Ntakirutinka arangiza igihano kandi avamo yarabaye umwana mwiza udasiba misa ya mbere kuri Saint Michel ! Iyo hatagira igikorwa, ubu igikomye cyose abayanja baba bafunga imihanda, akazi kagasiba, amasoko ntareme, amavuriro agafungwa, abana ntibige, mu izina rya demokarasi.

Bayivuze igihe Kayumba yagenda amennye uruzitiro. Bati ‘Nyamuneka’ ntimukimene inda ni mumugarure agororerwe ibyo ashaka Kayumba si uwo guhunga yarayoboye ingabo zirimo n’izikimwumva. Mu gihe bakiri muri ayo Kayumba ati nzaruhuka muvuyeho impaka ziba zirashize.

Bongeye kuvuga ngo ‘Nyamuneka’ igihe Ingabire Victoire uyu w’umugororwa atongoza amarangamutima y’abo babyumva kimwe mbere y’amatora ya 2010. Bati ‘Nyamuneka’ mutamufunga abazungu bagasakuza bikatwicira amatora. Baranasakuje ntibyatinda ariko, ndetse bamwe mu bazungu bimuriye ibiro byabo mu rukiko kugeza asomewe. Ingabire ubu asigaranye kubara iminsi isigaje ngo asohoke. Naho ba bazungu bamwe bagiye mu zabukuru abandi bacyuye igihe cyabo basimburwa n’abandi batazi n’amazina ye.

Ingabire Victoire

Hambere aha abandi bati ‘Nyamuneka’ kirazira gufunga Kizito umuhanzi muzima. Bati Kiliziya yasakuza kandi imfubyi nkawe byazikomeretsa. Kizito ntiyabatindiye aba ahingutse kuri tereviziyo asobanura ibyo yakoze ndetse anabyiyemerera.

Barongeye bati ‘Nyamuneka’ kirazira gufunga Byabagamba na Rusagara kubera inzego barimo. Bati iyo abajenerari n’abakoloneri bafungiwe rimwe bizana icyuka kibi.



Brig Gen Frank Rusagara na Col. Byabagamba

Aba bose ntawe ncira urubanza nta n’uwo nshinyagurira kuko ngo umugabo mbwa aseka imbohe. Gusa nifashishije ingero zabo kugira ngo nerekane ko iyi Leta yagaragaje ko nta kugoragoza kuzabaho mu guharanira ko amategeko yubahirizwa cyane cyane hakumirwa akajagari politiki (political chaos). Perezida Kagame ni we wavuze ngo “Ni biba ngombwa isazi izicishwa inyundo” nta kindi yavugaga kitari uko Uwo ari we wese uzagaragaraho ibikorwa biganisha kuguhungabanya igihugu, aho ari ho hose, icyo bisaba icyo ari cyo cyose, hazakorwa icyo bisaba cyose.
Kubahiriza amategeko no guca akajagari ntibikorerwa gushyigikira Leta iriho bikorwa ku neza yacu twese, abariho n’abazaza. Tujye dukomera abakosa n’abagoma. Tujye tunatinyuka twamagane Leta yacu tunacyahe abayobozi nitubona banyuka amategeko nkana cyangwa bimika icyenewabo n’inyungu zabo. Ariko tujye tunajya ahagaragara tugaye kwigomeka no kugumuka bikozwe n’umunyarwanda. Koko twemere ko umuntu ukuze unabyaye yita Polisi interahamwe nshya, agaco k’abicanyi, ingegera ndetse akigira rwagitinywa ngo amapingu arayamenyereye. Inzego zacu se nizisuzugurwa tureba tugakoma amashyi nidutaka tuzarenganurwa n’izihe ?

Igihugu ni igihugu kizahoraho ariko umuntu ni umuhisi muri iyi si. Ntabwo rero ubuzima bw’igihugu bwafatwa bugwate ngo aha ni ukwanga guhutaza runaka cyangwa kwanga guhana abafite uruvugiro.

Musubize amaso inyuma mwibuke abajura bateraga za gatarina mu mazu. Mwibuke ibisambo byategeraga mu duce tumwe nko mu ishyamba rya Gatsata ugana Karuruma cyangwa ahitwa mu myembe ya Kimihurura. Mwibuke ibisambo byashikuzaga amasakoshi ku isoko, ibyamenaga imodoka byiba radiyo. Mwibuke ubujura bw’insiga z’amashanyarazi bwatumaga ibice bimwe bya Kigali bihora mu mwijima. None ngo Polisi ni interahamwe nshya. Oya ! Inzego cyane cyane izishinzwe umutekano zigomba kubahwa na buri wese uwo yaba we wese.

Pacifique Munezero - Akarere ka Gasabo

IBITEKEREZO
Faustin

Ijambo UMURENGWE ndaryemeye pe. Nta mushomeri cg umukene ndumva uri muri aya matiku. Amafaranga muzehe Assinapol yari yasize bariya bana bari kuzayarya bigaramiye kugeza bapfuye. None dore ibyo bagiyemo ngo barahangana n'ubuyobozi. Ko nabonye Diane yari n'umukobwa mwiza (n'ubwo aheze kw'ishyiga) iyo yishakira umugabo akiryohereza mu mafaranga se yamusigiye yari abaye iki ? Ahaah, nzaba mbarirwa. Buriya yashakaga kuba umusitari. Iyo ajya kwiga ubuhanzi ?

Kunda

Great analysis, wakoze cyane.

kamashashi

Imana yonyine niyo yatabara u Rwanda. ikibabaje nuko turwanira mubyo tuzasiga....ubutunzi tuzabusiga......ibyubahiro birangirira hano...Mana twigishe kubara iminsi yacu dusigaje.

IMBWA

((((Nabagira inama yo kwituriza, mukareka gutukana n'ibindi byaha, mukegera abanyarwanda mukajya inama, mukagira imyumvire myiza, aho guhitamo gutukana ugahera ku mukuru w'igihugu, ugakomereza kw'ishyaka riyobora igihugu...come on Ibyababyeho simbibifuriza ariko mubifitemo uruhare. I rest my case))))))) U Ubuse nkuyu witwa EMMA,,,,, uhurutura ibintu bingana kuriya ,,,, ariko umenya ubihemberwa si gusa,,,,None se Mwishe RWIGARA,,,,Umugore nabana murabakoza hirya no hino,,, mugambiriye imitungo ye ,,,,,,,,Muri make ndabona iyo Leta ya Kigali ikwanze ikwangana nibyawe byose ,, mpaka ikuzimangatanije Nzaba ndeba amaherezo yaka gahugu kacu,,,, GASIPARI nawe ngo uravuze,,,, uwo ntazi se nzi nyina ,,,,,,kandi Ntanvura idahita,,,,Igihugu bakigize akarima kabo,, BArica bagakiza,,,,Bigwizaho imitungo,,, Abageneral barafungwa abandi bagahunga,,,,udatanze icyacumi mu cyama arafungwa agahimbirwa ,ibyaha (((((,ibyo bita gutekinika )))))) ,Itangaza makuru bararinize ,, nta kwishyira ukizana ,,,Imisoro ihanitse,,,,,, Kweguuza abantu,,,,,, Reka nako nicecekere,,,, Imana iratuzi,,,Ibugande nibo nakunze ,,, bari gushaka gutekinika ngo Umwami Museveni agume kubutegitsi,, biteza imirwano mu nama Naho abadepite bacu ni ba Ndiyo Bwana,,,,,

mbabare

Mbibwire Imana yanjye yavuze ko niwicisha inkota ariyo izamara umuryango wawe urwanda rwabonye aba perezida aliko uyu arahebuje ubwo twibeshe koko aliko uwiteka aratinda ariko ntahera

Rwasubutare

Njyewe uko mbibona nuko aba bose bigomeka no kugerageza kugirira nabi ubutegetsi baiterwa n'ikintu kimwe. UMURENGWE. Wari uzi ko twabajije abahanga muby'indimi z'amahanga bose bakabura ijambo haba mu gifaransa cyangwa mu cyongereza ryitiranwa n' UMURENGWE ? Kuba bose baba bifite kandi bamwe baranakamiwe n'ingoma nicyo kikwereka ko ariwo. Kuva Imana rero yeretse inzegi zibishinzwe imigambi yabo bataragera kuntego babakanire urubakwiye.

sam

bravo,kuri emma uri umuhaga kdi uko ubibona nanjye niko mbibona,ntaweciriye urubanza uwagira uriya muryango ex nka mam diane natuza nkirerera abana yaba abababaranyiciye nkihagana kuko n'ubundi gushira isoni nogutukana kuri ntacyo bikiza,kdi uwakugira inama ko waba intwari ufite iriya myifatire yaba akubeshye,twese biratubabaza iyo tubona famille rwigara muriyo rwaserera kdi 70%mwikururira

Muhire

Erega kubohora igihugu ntibyaba urwitwazo rwo kukiboha uko ushatse. Ninde uyobewe ko Fpr ariyo yicishije benewacu ? Utaramenyako ariyo nyirabayazana ya byose aracyari inyuma mu mateka.

sigaho

EMMA, ivugire kuko utabyiyumvisha burya ngo agahwa kari kuwundi karahandurika iyaba ari umuryango wawe byabayeho wabyumva nubwo ntabiwifurije ngo ubanze ushyingure so bitunguranye,amaraso ya so yatuma uhaguruka ugahagarara wari wicaye, naho ubundi umusonga wundi ntukubuza gusinzira,ivugire ururimi ni inyama yigenga.

Emma

Ndemeranya na Pacifique Munezero kuri article yanditse. Nanjye ubwanjye hari comments nagiye nkora mbere zisa n'iyi article ya Munezero. Ariko icyo ngirango nshimangire ni uko imyifatire y'abantu n'umuryango wa Rwigara urimo niyo I determining amahirwe cg ibyago bagira mu bihe bizaza. Jyewe sinigeze menya Rwigara yewe na Diane ntabwo nari muzi. Gusa Diane namumenye ejo bundi ubwo yafataga gahunda yo kwiyamamaza. Namwumvanye ubushizi bw'isoni bukomeye, gutukana no kwibasira umukuru w'igihugu, FPR ndetse n'ubutegetsi buriho. Nuko birantangaza ariko biranambabaza kubona umuntu nka Diane yarifashe nabi kuriya. Nemera nkomeje ko imyifatire y umuntu ari choice afata, ikaba ikurura ingaruka bitewe n'ububi cg ubwiza bw'iyo myifatire. Mu byukuri ni gute Diane yatinyuka gutuka umukuru w'igihugu, agasebya igihugu akumva nta ngaruka bizagira. Ni gute umubyeyi nkuriya ndavuga mama diane yatinyuka gutuka abantu akabita abicanyi akabita ibyo ashatse byose akumva nta ngaruka bizagira. Uriya mu muryango rero, nabonye banagendana bibiriya, ariko basa naho batumvise icyo bibiliya ivuga. Bari bakwiye kuba barumvise hariya aho bibiliya igira iti "ubwoko bwanjye burashize kandi bumazwe n'ubujiji. Famille Rwigara, mama Diane muriho muritwara kijiji mu buryo bukomeye. Ubushize natanze urugero ; ubu se abaturanyi bacu ko biraye mu babyeyi bacu n’abavandimwe bakabica bakabamara muri jenoside 94, tugafata igihugu tugasanga abaturanyi bacu barabarangije, hakaba hari abafunzwe abandi bakaba bidegembya, ubu mfashe icyemezo cyo kwihorera nkica umwe mu bidegembya Leta ugirango nayikira. Nubwo naba mbyifuza nagirango nkumenyeshe ko Leta yamfunga ngasiga urugo rwanjye n'abana banjye ngasiga ibyo nakoraga nkaba nikuye n'aho nari ndi kuko hejuru yo kuba baranyiciye ababyeyi numuryango nkababura imyifatire yanjye yatuma nanafungwa kuko naba nakoze icyaha. Famille Rwigara rero mufata choix mbi ku kibazo mufite. Mwagize ibyago Rwigara arapfa ariko ntibikwiye kubaviramo impamvu yo kwigira abasazi no kwisenya kariya kageni. Ababibonera kure cyane cyane jyewe nagirango mbabwire ko ari uguhitamo twahitamo kutumva umuntu utuka umukuru w'igihugu kuruta kugira abamutuka batabibazwa. Mu Yandi magambo nahitamo ko babafunga mwese nk'umuryango (I mean abafite ibyaha) aho kongera kumva Diane atuka Paul Kagame. Ariko mu byukuri imvune abantu bavunitse kuva mu mpera za 80 barwanira kubohora iki gihugu, bahagarika jenoside, barwana na Congo, barwanya interahamwe, barwana n'abafaransa, barwana n'abagambanyi, tukagira Imana u Rwanda rukaba rugeze aho rugeze, ni gute Famille Rwigara yumva ibyo bintu byose yabitesha agaciro ukabisummarizinga mu mvugo y'ibitutsi n'ibyaha. Comments nkizi nkora hari n'abantu benshi bamenya ko ari jye nazikoze bakanabinganiriza ndetse bagakunda kunshinja ko njya nshyigikira ubutegetsi buriho ngakabya cg ko wenda naba nshakisha amahirwe atangwa na Leta ku bantu bayiyobotse n'umuntima umwe. Wapi si amahirwe cg amaronko avugisha ibyo ndiho mvuga rwose. Ahubwo nk' umuntu wumva hari icyiciro cy'abanyarwanda nari nkwiriye kuba duhuriyemo na famille Rwigara (ndavuga kuba twarabanye hano mu Rwanda, tukicirwa abantu muri jenoside ariko tukanagira uruhare uko umuntu abishoboye muri liberation, etc), ndahera aho mvuga ndi kuki abantu (famille rwigara n’abandi bishoye muri enterprise yo gusenya)badakoresha common knowledge, common sense, gushyira mu gaciro....Mu byukuri iyi famille cg undi undi uwo ari we wese bumva bazarwana n’iyi Leta bakayibasha ?! Kabisa mwakibaze nabi. Gusa muri uriya muryango nabonyemo abana basa n'aho batifuza iriya situation hari umuhungu n'umukobwa muto nabonye batameze nka Diane na Mama wabo. Nabagira inama yo kwituriza, mukareka gutukana n'ibindi byaha, mukegera abanyarwanda mukajya inama, mukagira imyumvire myiza, aho guhitamo gutukana ugahera ku mukuru w'igihugu, ugakomereza kw'ishyaka riyobora igihugu...come on Ibyababyeho simbibifuriza ariko mubifitemo uruhare. I rest my case

eric

nukoye ndabona warabyigiye kubogama urumuhanga mbambaroga, ariko nawe uzabona uri Rwanda kdi utabusya abwita ubumera

daniel

Nibyo Rwose Katsibwenene, Rubanda irareba kandi irakurikira cyaaaneeee, ibebera hano mugihugu. Buriya Rwose iyo dutora abayobozi tuba dutora ibikorwa byabo....bikubeyemo no guca umuco wo kudahana. Ubwo rero niba Diane nabandi bakoze amakosa rwose nibahanwe nkuko amategeko abiteganya. Kandi buriya muri ariya matora aherutse rubanda yaravuze.

Gaspard

Kw'ishuri baduhaga umwandiko hanyuma bakatubeira ngo tuvuge muri make uko twawumvise, uyumwanditsi ndamushimiye cyane kuko avuze neza icyibazo benshi mu bafashije cg babohoye igihugu bafite mu mitwe yabo ari nayo mpamvu bamwe ubu ari ibigarasha, bumvaga ko u Rwanda barubohoreye inyungu zabo, dukanguke ntitwumve ko hari urihejuru y'amategeko kubera umwanya cg ubushobozi afite, ese iyo perezida Kagame atabakarihana uzingo rubanda rugufi barikuba abande ! H.E mukundira ko yaciye urugomo kdi kuriwe nta nshuti nta mwene wabo mukazi. Un Coup de Chapeau Mr le President

alfa

Uwica imbeba ntababarira n'ihaka ? Hari n'indi mvugo igira iti "uwishe ababi yamaze abeza".

katsibwenene

Ni byiza ko wanditse ukinigura. Uti Rwigara ageze mu Rwanda ntiyagaragaraga kandi yabagaho nk'Abahinde !!!!!!!!!!!! Ese kuki utatubwira impamvu atigaragazaga cg akabaho nk'Abahinde mugihugu cye ? Ushobora kuba uziko uri Umwanditsi wa cyane. Ariko Rubanda irareba. Ntimunyongere comments.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...