LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar
Publish Date: lundi 7 mars 2016
VISITS :1451
By Admin

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, bategerejweho gutanga ikiganiro muri Senegal, mu nama izaba yiga ku ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga n’ubumenyi ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama izaba hagati ya tariki ya 8 kugeza ku 10 uku kwezi. Ikaba izwi nka Next Einstein Forum, ikazitabirwa n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 80, muri aba 52% ni abakiri bato, na ho 40% bakaba ari abagore.

Iyi nama igamije gushaka uko siyansi kuri uyu mugabane yafashwa gutera imbere.

Ni bwo bwa mbere ibereye kuri uyu mugabane. Abayobozi batandukanye, abafata ibyemezo, abafite ubumenyi bukomeye muri siyansi n’ikoranabuhanga na bo bazagaragara muri iyi nama.

Iyi nama kandi izaba igamije gushaka uko uyu mugabane watera imbere biciye mu guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Thierry Zomahoun, umuyobozi wa NEF aganira n’ikinyamakuru pctechmag.com, yagize ati “Iyi nama izafasha mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, tuzanaganira kandi ku bibazo abagore n’abakobwa biga ibya siyansi bahura na byo.”

Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’Igihugu, wateje imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cye. U Rwanda kandi rushyize imbere amasomo ajyanye na siyansi, nk’inzira y’iterambere h’u Rwanda.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu...

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

NEW POSTS
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...