LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :844
By Admin

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame Paul yageze mu Buhinde aho azitabira Inama ya 8 ku Iterambere rya Leta ya Gujarat. Muri iyi nama, Perezida Kagame akaba azatanga ikiganiro mu gufungura Imurikagurisha Mpuzamahanga aho azaba ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Modi Narendra.

Iyi Nama ku Iterambere rya Gujarat akaba ari urubuga ibihugu bitandukanye byo ku Isi bihuriramo mu guteza imbere ishoramari n’iterambere ridaheza. Ikaba izamara iminzi itanu.

Mu Buhinde, Perezida Kagame azanagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Modi Narendra w’Ubuhinde ndetse na Ministiri Mukuru muri Leta ya Gujarat Vijay Rupani.

Francis Gatare, Umuyobobozi wikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda yagize ati :

"Ubuhinde bufitanye amateka maremare n’agace k’uburasirazuba bwa Afurika mu bijyane n’ubucuruzi. Leta ya Gujarat kuberako ariyo yegereye Afurika ugereranyije n’izindi, yakomeje gukorana mu ishoramari n’umugabane wose ariko cyane cyane Afurika y’iburasirazuba. U Rwanda ruri hano nk’icyanzu cy’Ubuhinde mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba.

Turashaka gushyira imbaraga mu mikoranire ituma ishoramari rirushaho kwihuta. Nkuko u Rwanda rukomeje gushyira ingufu ku bikorerwa imbere mu gihugu, uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kwiga ibijyanye n’inganda. Abikorera bo mu Rwanda baje hano Gujarat kugirango bige uburyo bakorana na bagenzi babo b’Abahinde mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze."

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku Isi hose, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, abahanga mu bumenyi butandukanye ndetse n’abashoramari bakomeye mu Buhinde.

Iyi Nama ya 8 ku Iterambere rya Gujarat yitabiriwe n’abarenga 2,500. Abasaga Miliyoni 2 bakaba bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizabera ahiswe ‘Vibrant Exhibition Ground’ ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bigera ku 2000.

Mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama kandi harimo : Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ba Minisitiri w’Intebe Antonio Costa wa Portugal na Aleksandar Vucic wa Serbia ndetse n’abandi.

Iyi Nama yatangijwe na Leta ya Gujarat muw’2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere Ubuhinde muri rusange.

Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw.

Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, Uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Source:Office of the President -Communications Office

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ –...

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...