LATEST NEWS
Politiki
Prezida ni muntu ki ?
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :2676
By Admin

Nifuje gusangira n’abasomyi iki gitekerezo nahaye uyu mutwe ugizwe n’ikibazo ngo, Prezida ni muntu ki ?

Iki gitekerezo sinavuga ko nkigize muri iyi minsi ya vuba cyane, ariko kandi si no mu ya cyera cyane.

Uti kagire inkuru ?

Naje gutekereza ibi mu gihe nari ndimo kunyuza amaso mu “Inkoranyamagambo” (Dictionnaire, Dictionary), iri mu rurimi rw’igifaransa ; ngenda ndambura impapuro kumwe umuntu aba yabuze icyo akora gifatika.

Naje kugera ku bantu babaye Abaprezida b’ibihugu, ngera ku babaye Abaprezida bo muri Amerika, sinzi ukuntu ubwonko bwamfunguriye kubona ko mu busobanuro kuri buri mu prezida bandikaho ijambo ngo l’Homme d’Etat, nasobanura mu Kinyarwanda, nti “ Umuntu wa Leta (umuntu w’igihugu).

Reka mbisobanure neza byumvikane
Dufate nk’ahanditse Roosevert, wari Prezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,

Dore uko biba byanditse

Roosevelt : L’homme d’Etat americain, … bakongeraho igihe yategekeye n’igihe yapfiriye , ibintu nk’ibyo.

Ikintu cyantangaje rero ni iri jambo Homme d’Etat (umuntu wa Leta)
Ryatumye ntekereza ibi bikurikira.

Prezida burya ni umuntu wa Leta, ni umuntu w’igihugu, ntaba akiri umuntu w’ubwe ku giti cye, ntaba akiri umuntu w’umuryango we, ntaba akiri umuntu w’ubwoko bwe ; aba ari umuntu w’igihugu.

Ubu busobanuro bwarancengeye numva bunyuze. Butuma ngira iki cyifuzo :
Turetse kuvuga kuri Prezida gusa, byaba byiza buri muyobozi yumvise ko atari ho kubwe gusa, ku muryango we gusa kubw’ubwoko bwe gusa, muri make ku nyungu ze , ahubwo ko ariho ku nyungu z’abo ashinzwe.

Bigenze bitya, hari indi ntambwe ibihugu byacu byatera .

Ubitekerezaho iki ?

Adolphe MITALI.

IBITEKEREZO
MUJYANAMA

ibi ni ibintu bisanzwe byari no mumuco wacu ko umwami atagira ubwoko , Umwami yari Serwanda bivuze ko atargiraga ubwoko na bumwe akaba ipfundo ry''imbaga nyarwanda .. niyo mpamvu rero na Perezida ariko bigomba kumera ni umuntu w''igihugu agomba kugitekerereza akirinda amarangamutima ya famille cyangwa aye kugiti cye cyangwa ay''ubwoko bwe . kandi na buir muntu wese yakagombye gutekereza utyo akiyumvisha ko igihugu kiri hejuru y''ibindi niho haturuka n''urukundo rwatuma ugipfira . ariko kanid n''igihugu kikumva ko umuntu ari uwacyo ntihagire uba sentabwa ngo abandi babe ba mukundwa..


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...