LATEST NEWS
Politiki
Rudasingwa na bagenzi be bararira ayo kwarika nyuma yaho Referandumu itowe kuri 98,3%
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :2908
By Admin

Kuri uyu wambere tariki ya 21 Ukuboza 2015 nibwo byari byitezwe ko hatangazwa mu buryo bwa burundu ibyavuye mu mu matora ya referandumu yabaye tariki 17 na 18 Ukuboza uyu mwaka.

Ahagana mu masa mbiri z’ijo nibwo Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televisiyo by’igihugu Prof Kalisa Mbanda yatangaje uko uterere twose 30 twagiye dutora ndetse no hanze y’igihugu.

Muri rusange Prof Kalisa Mbanda yavuze ko abanyarwanda bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 263 na 181 bagombaga gutora 99, 7 batoye neza.

Abatoye Yego bangana na 98, 3% naho abatoye Oya bangana na 1,7% .

Muri ayo masaha nibwo Theogene Rudasingwa wo mu ishyaka RNC yongeye kumvikana ku ijwi ry’Amerika yamagana ibyavuye muri ayo matora ya Referandumu. Aho yayise itekenika.

Theogene Rudasingwa kimwe na Kayumba Nyamwasa nibamwe mubantu bahoze muri RFP, bafashe iyambere mu gusenya ibyiza iki gihugu kimaze kugeraho nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rudasingwa wari umaze igihe kirekire arwaye, yababajwe n’ubwitabire bw’abatoye, aho Yego yiganje kuri 98,3 % mugihe Oya yabaye 1,7%. Kandi RNC, Green Party, Twagiramungu, FDU-Inkingi, PS-Imberakuri yo kwa Me Ntaganda Bernard, Ishema Party yo kwa Padiri Nahimana Thomas n’abandi bari muri Opposition nyarwanda ikorera mu buhungoro no mugihugu imbere bari bamaze igihe bakangurira abayoboke babo gutora Oya.

Iyi rero ikiba yabaye intsinzi y’abanyarwanda bose bifuriza aheza igihugu cyabo, n’ahazaza habo. Kikaba ikimwaro kuri Rudasingwa na bagenzi be.

Theogene Rudasingwa ( RNC) , Frank Habineza ( Green Party) , Thomas Nahimana ( Ishema Party).

Nkuko twakomeje kubibabwira muri Rushyashya, ntawakwirengagiza amateka y’uru Rwanda. Mu Rwanda hasanzwe amagambo asanzwe avuga ibintu byiza ariko kubera ubugizi bwa nabi cyangwa inyungu zishingiye ku bugome bwa bamwe, bagamije gusenya, abantu bagiye bayahuza n’ibikorwa bibi birimo kwica no kumena amaraso, guca abantu mu gihugu, kugira abantu ibicibwa, gukora genocide n’ibindi. Referendum yabaye mu myaka irenga miromgo itanu ishize yari iri muri urwo rwego.

Twagiramungu Faustin

Nyuma ya Genocide yabaye muri 1994, Abanyarwanda twaranzwe no kureba no kwibanda kubyatugirira akamaro kurusha ibindi. Turangarajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije kuyobora u Rwanda twageze kuri byinshi nk’igihugu ndetse nk’abantu ku giti cyacu.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
tiça

nitwe abanyarwanda twitoreye 98,3

MUREMA

umva twebwe abanyarwanda nitwe tuzi ibyo dushaka naho tubishaka namwerero mwahunze igihugu nimukomeze murindagire muzasanza urwanda rwabasize ufata ihene ayifata igihebeba naho ubuni wa yihebebe munyuma umunsi mwiza na nohel nzinza

ndacyayisenga

ubwonyine wowe uracyari mumagambo urwanda nigihugu kigendera kumategeko democracy twetwatoye ibitubereye .nahowowe ibyowifuza uzarebe abazungu babigufashemo doreko mubiringira ukagirango n'imana

cyiza

Ariko niba hari umuntu wogejwe mu bwonko ni uyu kabisa !!! Ese uzi aho ayo 98% yavuye, ese wari uzi ko hakoreshejwe technology, tumenya igihe ndetse naho ibyo byose byakorewe ? ese wari uziko no kumenya ibyo ukora wowe ubwawe byoroshye cyane, Ese wari uzi ko ayo majwi aho yateguriwe, b ;uburyo yateguwe na za mudasobwa zakoreshejwe naho ziri byoroshye kuhamenya ? Ese wari uziko ibyo wita ibanga nta banga riba rihari. Gira umunsi mwiza rero !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...