LATEST NEWS
Politiki
Tanzania izizihiza umunsi w’ubwigenge mu buryo budasanzwe
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :981
By Admin

Tariki 9 z’ukwezi gutaha Tanzania izaba yizihiza umunsi w’ubwigenge ku ncuro ya 54 ariko noneho uyu mwaka uwo munsi uzizihizwa mu buryo budasanzwe, nta birori bibaye.

Ubusanzwe muri Tanzania yizihizaga umunsi w’ubwigenge muri za stade aho habagaho kubyina akarasisi k’abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano, diskuru z’abayobozi batandukanye kimwe no kwiyakira. Mu magambo make umunsi w’ubwigenge muri Tanzania usanzwe ari umunsi ukomeye cyane, aho na bamwe mu bakuru b’ibihugu by’amahanga baba bawitabiriye.

Kuncuro ya mbere mu mateka y’icyo gihugu, cyabonye ubwigenge kuva ku bongereza mu 1961, nibwo nta biroriri bizaranga uwo munsi ahubwo ukaba uzizihizwa ku buryo budasanzwe nk’uko amabwiriza aherutse gutangwa na Perezida John Pombe Magufuli abiteganya.

Perezida Magufuli yatangarije igihugu yuko nta birori bizaba ku munsi w’ubwigenge ahubwo abaturage bose bagomba kuzaba bari mu bikorwa by’isuku mu rwego rwo kurwanya indwara zikomoka ku isuku nkeya, cyane cyane cholera. Yahaye amabwiriza abakuru bose b’intara yuko nibirenza ukwezi gutaha hakigaragara indwara zikomoka ku isuku nkeye mu ntara bayoboye bazagomba kubiryozwa.

John Pombe Magufuli Perezida mushya wa Tanzania

Hamaze iminsi havugwa indwara ya korera mu murwa mukuru Dar es Salaam cyane cyane mu turere twa Temeke, Ilala na Kinondoni. Ubu muri Tanzania haravugwa abantu 106 bamaze kwicwa na cholera, kuva mu kwezi gushize, naho abagera ku 7,598 bakaba bari ku miti kubera iyo ndwara !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
sinamenye j de Dieu

Magufuri azanye impinduka.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora...

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...