LATEST NEWS
Politiki
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze
Publish Date: mardi 10 octobre 2017
VISITS :5518
By Admin

Uyu munyapolitiki ushaje ari we Twagiramungu Faustin , hamaze iminsi havuzwe iby’uko yapfuye. Icyakora byaje kumenyekana ko atashizemo umwuka, kuko akibasha kuvuga. Ariko kuko uvuze ko nyirurugo yapfuye ataba ariwe umwishe, Twagiramungu hasigaye uruhara gusa naho gupfa yapfuye ahagaze.

Iyo umunyapolitiki utacyumva hari igishya avuga usibye kuvuga ngo si nenda gupfa, si nka ka gahanga ko mu bitabo bya primaire kavugaga ?

Icya mbere habanje gupfa politiki ye yita ko ari iyo mu bushorishori. Iyo y’inyoni yakinaga muri MDR yarangiye ibaye Nyoninyinshi, isenyukana nayo.

Bijya gutangira : Faustin Twagiramungu yatangirananye na Guverinoma y’Ubumwe, ari Minisitiri w’Intebe. Ku ikubitiro yakoze iwabo I bushi akuzaniye mwene wabo amugira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, NDAGIJIMANA. Amwongorera bucece, ati izi nyenzi zirarangaye zitere tugabane ! Aba atwaye amafaranga yo gutunganya za Ambassade z’I Burayi, ashyira ku mufuka, arigendera aramwima. Koko mwari mwumva umubyeyi woshya umwana we kwiba ? Keretse Semuhanuka wigishije umuhungu we Muhanuka , akaba ariwe aherera abeshya ko akojeje umutwe ku ijuru ! Twagiramu, ubwo ntiwapfuye bwa mbere ?

Minisiteri y’Intebe irakunanira uri umusaza, umwana muto Makuza ayimaraho imyaka ni imyaka nta makemwa ! Ubwo si ubwa kabiri ?

Uragenda ujya I Burayi ushinga amashyaka uhanganira kure, kandi usize ikibuga muri afurika ! Ugaruka gukina ngo uriyamamaza barakureka usanga n’I wanyu kwa Nyinawumwami barakwibagiwe, ucyura zero, urataha ! Ubwo ntiwapfuye bwa gatatu ?

Ugeze mu bubiligi, Assumpta arakureba asanga urahuzagulika, agusaba kutongera kumurara iruhande ! Ubwo si urupfu rwa Kane ?

Ubu ntitukikumva na gato… usibye kwibikura ngo ndacyahumeka ! Urumva uwo mwuka uwumarana kangahe ?

Urupfu rwa Twagiramungu [ Video ]

Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.

Ikindi cyagaragaye n’uko amashyaka yari mu nama kaminuza yashinze impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement),yari ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. andi mashyaka yanga kwifatanya nayo kubera ko yari amaze gutahura ko yari yagizwe ikiraro cy’inyungu za Twagiramungu.

Abasesengura ibya opozisiyo ikorera hanze barahamya ko impamvu aya mashyaka yitandukanyije na Twagiramungu harimo ikibazo cy’uko uyu musaza ashaka kubagira ikiraro cyo kuririraho kugira abone uko asahura amabuye ya RD Congo afatanyije na FDLR bakajya kuyacururiza muri Tanzaniya bafatanyije na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzaniya.

Ikindi bavuga kuri Twagiramungu ni ikibazo cy’ivangura kiri muri we. Aba basesenguzi bavuga ko Twagiramungu Faustin afite ibitekerezo bisa nk’ibya aba Nazi bavugaga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse Abadage.

Ibi byatumye abanazi birara mu yandi moko cyane cyane abayahudi maze barayatsemba ari naho havuye jenoside yakorewe abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni hafi 9 mu gihe cy’imyaka 6 gusa. Twagiramungu nawe afite ibitekerezo bya giparmehutu bivuga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse ubwo we yemera.

Nguwo Twagiramungu mu myigaragambyo

Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye amashyaka yifatanyije nawe yitandukanya nawe n’ubwo nayo nta shingiro na rito bafite ryo gukora opozisiyo uretse kugira ngo bakomeze kwibonera ubuhungiro no gukomeza kwifashirizwa na HCR ibaha inkunga y’ibiryo.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
mgm

akumiro ni amvunja igitangaza kikaba ubuheri !Abavuga ko ikoranabuhanga rikoreshajwe nabi ntacyo rimara nmdabyemeye ! ubu se iyi video isobanuye iki uretse kuba mwarataye igihe muyikora ?

Gasirikari

Uyu munyamakuru azarya ingoma zose nazikorera gutya.

Donat Hassan

Mbega umunyamakuru utukana, ibi bintera kwibaza niba yarize itangazamakuru ???? Niba yararyize ndabona nawe yarapfuye ahagaze ntaseke rukokoma.

kaka

Bya yapfuye aha gaze hasigaye kurangiza ikiriyo.

Hakiza

Idiots .... use your rationality dimwits

RUTISHEREKA

Wa munyamakuru we ndagushimiye ibyo ukozeho isesengura kuri iyi nkima ngo ni Rukokoma ishaje . Wibagiwe ikintu kimwe . Niwe wakoresheje MDR amakosa bituma icikamo ibice ngo byitwa Power Hutu ngo na modéré icyo gihe arwanira ubutegetsi na Nsengiyaremye na Karamira na Agatha na Kambanda . Ibyo byose arimo agira ngo ategeke . Ni igisambo cy ,inda nini kititaye ku baturage kirangaje imbere inda nini yacyo n.ubusambo . Ni igisaza kitagira ubumuntu iyo cyumvise ngo ubutegetsi buri aha naha. Yakwiroha no mu ruzi yirukanka inyuma y,ubutegetsi Yewe ndetse yabwambarira n,ubusa pe. Abantu mugishyira mu gaciro mumwirinde mumugendere kure atazabaroha mu nyanja nkuko yayiroshyemo MDR n,abambari bayo bose.

DADA

hahahaaa iki gisaza reka google ikibike yari yabonye ko wapfuye uhagaze !!!!

MBARUBUKEYE Jean Claude

Wa munyamakuru we,ndumva uri umuhanga mukudutera igipindi kabisa !uzi ko uri gaheza !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...