LATEST NEWS
Politiki
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato
Publish Date: vendredi 11 novembre 2016
VISITS :2653
By Admin

Mu gihe umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yari yatangaje ko nta kizamubuza kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha, kuri ubu yakoresheje imvugo isa nk’aho yivana muri urwo ruhando agendeye ku myaka ye.

Muri video ishyaka rye abereye umuboyobozi murukur (RDI Rwanda rwiza) ryashyize hanze, Twagiramungu yatanze impanuro ku rubyiruko rw’u Rwanda anasaba abandi bari mu zabukuru nkawe gusigira umurage mwiza abana b’u Rwanda.

Ati : “Ubu nta masambu dufite yo kubaha ngo bakire, si kimwe nka kera aho wabyaraga umwana ukamuha isambu. Isambu yabaga ari nini akumva ko nawe azasiga umurage nawe ayisigiye abana be, ariko twebwe icyo tugomba gusigira abana bacu ni ubwonko, ni ubwenge, ni ibyo biga mu mashuli”.

Abantu bafite ibitekerezo atunga agatoki cyane urubyiruko rw’u Rwanda ngo nirwo abona ko rukwiye kuvamo abayobozi beza b’u Rwanda rufite Demokarasi.

Yagize ati : “Abantu bafite ibitekerezo byo kuzabanisha Abanyarwanda, abantu bashaka kuzayobora u Rwanda ni abantu bakiri bato, ni abantu b’iki gihe turimo, biki kinyejana”.

Uyu munyapolitiki akomeza ashishikariza abana b’u Rwanda kugana ishuli, ibi akaba yarabitangarije kuri mikoro ubwo yabazwaga ku mikorere y’ishyaka abereye umuyobozi (RDI Rwanda Rwiza).

Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isangostar ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa ko yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.

Aho yagize ati : “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.

Yashimangiraga kandi ko nta kintu na kimwe cyamubuza kuza kwiyamamaza, ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribimwemerera, gusa iyi mvugo yakoresheje ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato mu gihe we amaze gukabakaba mu myaka 71 y’amavuko, ntiyigeze yerura ngo avuge niba nawe yaba yikuye ku rutonde rw’abo abona bakwiye kuruyobora.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 71 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.

Twagiramungu Faustin

Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ –...

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe