LATEST NEWS
Politiki
Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa
Publish Date: mercredi 6 septembre 2017
VISITS :1110
By Admin

Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, agiye gusohora igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’ aho avugamo ubutwari bwaranze Perezida w’u Rwanda agaragaza ko ari intwari ya Afurika nkuko Charles de Gaulle yubahwa muri Politiki y’u Bufaransa.

Philippe Lardinois yunganira abantu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu kandi muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘philosophie’ yakuye muri Kaminuza ya Gatolika ya Louvain.

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2017, uyu mugabo azamurika ku mugaragaro igitabo cy’amapaji 144 yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’. Muri iki gitabo, umwanditsi agaragaza ko Perezida Kagame ari de Gaulle wa Afurika, afatiye ku mibereho n’ibikorwa bya ‘General Charles de Gaulle’ uzwi cyane mu mateka y’u Bufaransa n’u Burayi, ari nawe washinze Repubulika ya gatanu y’u Bufaransa, ahangana cyane n’aba Nazi bashakaga kuyobora u Bufaransa.

Charles de Gaulle yavukiye mu Mujyi wa Lille mu 1890 akurikira i Paris aho se yari umwarimu. Nyuma yahisemo kujya mu gisirikare ndetse yarwanye mu ntambara ya mbere y’Isi.

Uyu mugabo yanze amasezerano u Bufaransa bwari bwagiranye n’u Budage bwashakaga kwigarurira iki gihugu. Yaje guhungira mu Bwongereza agezeyo ahita atangaza Guverinoma y’u Bufaransa yakoreraga mu buhungiro niko kuba Umuyobozi w’’u Bufaransa bwibohoye’

Mu 1944 yaje gutsinda urugamba abohora Umujyi wa Paris aho yatahutse agahabwa icyubahiro kidasanzwe. Yayoboye u Bufaransa kugeza bwanditse Itegeko Nshinga ryari rishingiyeho Repubulika ya Kane. Ni umugabo waranzwe no kutavugirwamo, agaharanira guhesha agaciro igihugu cye imbere y’ibindi.

Muri iki gitabo, Philippe Lardinois yibaza impamvu ibyahesheje de Gaulle umwanya ukomeye mu mateka bitagera no muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda. Yibaza kandi impamvu ibikorwa, icyerekezo cya politiki n’ibindi bifitanye isano na de Gaulle bishimwa ariko ibyakozwe na Kagame ntibihabwe agaciro ? Ati “Ni ukubera iki umwe ahabwa isura idasanzwe undi agahabwa ihindanye ?”

Uyu mwanditsi akomeza kwibaza impamvu amateka agaragaza ibitekerezo by’indashyikirwa bya de Gaulle ndetse n’abayobozi babashije kwandika izina rikomeye, hanyuma akibaza impamvu Afurika yo itagira abayo bo kurata.

Philippe Lardinois avuga ko bidakwiye kugereranya Kagame na de Gaulle ariko ko icy’ingenzi ari ukureba ibyiza Kagame yakoze bikagaragaza ubudahangarwa bwe mu ruhando rwa Afurika ku buryo aba de Gaulle wa Afurika.

Ati “Ntabwo ari uguhuza Kagame na de Gaulle mu gukusanya ibintu bahuriyeho ngo bakunde bagereranywe. Ikigamijwe ni ukureba ku ruhe rwego na buryo ki Paul Kagame ashobora gusiga ibikorwa nk’ibya de Gaulle muri Afurika.”

Abanyapolitiki b’u Bufaransa bubaha ibikorwa bya de Gaulle mu gihe yamaze ku Isi. No mu matora aherutse, abenshi bigereranyaga nawe nk’aho Marine Le Pen, wari uhanganye na Emmanuel Macron yavuze ko ashaka gukura u Bufaransa mu icuraburindi akabuhindura igihugu kiri mu mucyo nk’uko de Gaulle yabigenje.

Emmanuel Macron nawe mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kwifashisha imbwirwaruhame za de Gaulle zishimangira ukunga igihugu.

Umunyamateka ukomeye mu Bufaransa, Jean-Paul Bled yavuze ko “de Gaulle azahora iteka ari we wubashywe kurusha abandi, ukunzwe kurusha abandi baperezida bose bayoboye u Bufaransa.”

Bled avuga ko politiki nyinshi za Macron zifitanye isano n’ibyo de Gaulle yakoze cyangwa yakundaga kuvuga. Ni mu gihe François Fillon nawe wiyamamaje mu matora akishingikiriza ibikorwa bya de Gaulle wagaragazaga ubudahangarwa bukomeye, maze igihe yakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo, aza kuvuga ati “Ninde ushobora kwiyumvisha de de Gaulle ari gukorwaho iperereza ?”

Charles de Gaulle yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 1959 kugera mu 1969

IBITEKEREZO
Rwasubutare

Ubwo azabahuza abihuze ate ? dore uko ntaho bahuriye : 1. De gaule yaTSINZWE intambara 2 (WW1 and WW2) Kagame yaTSINZE intambara 2 (Uganda Liberation 1980-1986 na Rwanda Liberation 1990-1994) 2. DeGaule yinjiye igisilikare kubwe kubera kugishaka agikunze. Kagame yinjiye igisilikare kubera impamvu zitamuturutseho ashaka kwirwanaho no kurwana kuli bene wabo.....agamije liberation. 3.DeGaule yayoboraga abaRESISTANT ari mu kindi gihugu (UK) Kagame yayoboraga ari hamwe ningabo ze mundaki. 4. Kagame yateye batallion ari umwe wenyine...ayinesha atarashe isasu na rimwe.... adui aramuyoboka ushaka amakuru arambuye kuli byo azambaze. DeGaule we (yarwaniraga mu gifaru arananeshwa. Nzaba numva uko azabagereranya.

Ndayishimiye Tharzan

Uyumugabo areba kure kuko Nyakuvahwa Poul Kagame nitwari Muri Africa ibye buca mumucyo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...