LATEST NEWS
Politiki
Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.
Publish Date: jeudi 28 janvier 2016
VISITS :3152
By Admin

Aya ni akamuru adashidikanwaho ko icyakomye mu nkokora Padiri Nahimana Tomas ngo atahe mu Rwanda aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda 2017, azanye na Jeanne Mukamurenzi mu ndege ari Ticket y’indege yabuze . Ibi bibaye mugihe muri Congre idasanzwe yateraniye i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 15-17 Mutarama uyu mwaka abarwanashyaka 27 b’ishyaka Ishema Party, bafashe icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ndetse barisakasaka ngo haboneke Ticket ya Nahimana Tomas n’umufasha we nka Perezida w’Ishyaka, akaba n’umukandida kumwanya w’umukuru w’Igihugu.

Imwe mu myanzuro yiyi Congre iragira iti : twiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda guhera ku itarikiya 28 Mutarama 2016, ntitwifuza gutaha mu Urwatubyaye nk’abagabye igitero. Duhisemo kubanza kugerageza kuganira na Leta y’u Rwanda. Niyo mpamvu twemeje amazina n’umubare w’abagize “Delegation” yiteguye guhita ijya i Kigali kuvugana n’ubutegetsi buriho.

Muri iyi Congre Nahimana yagize ati : « Turahamagarira Abenegihugu bose batuye mu Rwanda gushyigikira no kuzitabira IMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA izahagurukira mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba n ‘iburengerazuba yamagana « Manda ya gatatu » Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu. »

Padiri yabanje gukora uburetwa ngo abone ticket yo gutaha mu Rwanda guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu muri 2017, none bianze.

Mugihe itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rimwiteze ku munsi w’ejo kuya 28 Mutarama, haje iyi nkuru y’incamugongo ko Padiri yabuze ticket . N’ubwo hari amakuru aturuka muri Diaspora y’u Rwanda mu Bufaransa avuga ko Advance Party ya Padiri Nahimana yaba yarageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Adan

Uyu we usibye no gutorerwa kuba perezida,no kuyobora umudugudu ntawabimutorera ! Niba ashaka ubuyobozi ajye kuyobora umuryango we kuko aho twavuye turahazi kandi ntawe ukeneye kuhasubira.

Muyango

NAze agerageze,karibu.

Lobert

Padiri,akavuyo Nkako Twe twarakarenze Ahubwo Nuhagera Uzamanze Unyure Muri Primature Ujye Gusoma Amategeko Ejo atazakugonga Ukitwaza Ko Utayazi

Rusagara

Ntimwagira ka ka Video k'abakuru b'ibihugu Uwahoze ayobora Uganda, N'uwurwanda, aho bose bavuga ko bashaka kuguma ku butegetsi kubera ko abaturage babishaka bitewe n'iterambere babagejejeho ? Ariko ni kuki amateka yisubiramo koko ?icya nyuma. His excelllency ndiwe nakwirukana abajyanama bose nkagaja abndi.ni gute abantu bampitiramp kwambara ikoti rya Amin kandi hari 'n'irya Nyerere na madera nagahisemo ?

Safe

Arakaza neza kandi nizeyeko azakomeza gushimangira ibitabapfu yirirwaga yandika kuri Le prophete nubwo mbona wagirango iyo ngirwakinyamakuru ye ntigikora ! Nawe ntazavuge ngo yarashukagwa !

bbbb

Naze. Nkabandi banyarwanda murwamubyaye afatanye nabandi kurwubaka. Arebe aho urwanda rugeze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda