LATEST NEWS
Politiki
Umwami Kigeli V Ndahindurwa arasaba Perezida Kagame ko yategura inama rusange (table ronde)
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :5014
By Admin

Mu ijambo umwami Kigeli V Ndahindurwa yageneye abanyarwanda k’ umwaka mushya wa 2016, yagize ati :Ni ngombwa ko ibi bibazo byose byugarije abanyarwanda bibonerwa umuti nyawo, watuma amahano yabaye atazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose ku isi.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ibisubizo by’ibibazo byabo, mbasabye ko hategurwa inama rusange (table ronde) yatuma abanyarwanda bose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari mu buhunzi, babona urubuga batangamo ibitekerezo byabo, bagamije gushakira hamwe uko twakemura ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi n’ibindi bibazo byugarije uRwanda n’abanyarwanda.

Hashize imyaka ikabakaba 20 abantu bavuga ku itahuka ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa ariko ntatahuke, hakibazwa impamvu zibitera zikabura. Nyamara impamvu zo zariho ariko amakuru dufite n’uko zimaze kuvaho Kigeli akaba ashobora gutahuka.

Abajyaga impaka ku mpamvu zatumaga Kigeli adatahuka ntabwo bazivugagaho rumwe ariko hari aho ukuri gushobora kwigaragariza.

Hari abavuga yuko ubutegetsi bwa RPF ngo butifuzaga yuko Uwami Kigeli yatahuka ngo kuko ibyo byari ugusubiza inyuma politike y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi babiheraga ku kuri k’uko kuva ingabo zari iza RPF zigabye igitero ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje gukora propaganda mu baturage yuko RPF (RPA) nibatayirwanya igafata ubutegetsi ngo bitegure yuko izagarura ingoma ya cyami,bagasubira mu buhake n’ibibi byose byari buburimo.

Ni nayo mpamvu ubwo butegetsi bwa MRND butavugaga ingabo za RPF ahubwo bukazita Inyenzi-nkotanyi.

Nyuma ariko byaje kugaragara yuko ubutegetsi buyobowe na RPF nta gahunda bwari bufite yo gusubizaho ubwami nk’uko nta n’impamvu bwabonaga zatuma Umwami Kigeli adatahuka.

Umwami Kigeli, Perezida Kagame n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda

Mu biganiro bitandukanye n’abanyamakuru Perezida Kagame yavugaga yuko ntako leta itagize ngo Kigeli atahuke ariko mu mpamvu zimuturutseho ntatahuke. Ngo Kagame ubwe yageze n’aho umubwira kumwoherereza itike yo ku mucyura ariko Kigeli akabyanga !

Umwami Kigeli ubu afite imwaka 79 y’amavuko. Nko muri 2000 aho yageragezwaga cyane ngo atahe yari afite nk’imyaka 63, akaba akiri ingaragu.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Davidson

Umva wangu nawe nuwacu ntampamvu zuko yagwa ishyanga.

mvuginbyonzi

Ariko murapfa iki niba Imana yaravuzeko azataha nkuko abaribarajejwe hanze nahabyara ntawaruziko bishoboka Imana yonyine nicyo gisubizo mwipfa ubuza, naho kuvuga kontamwana afite ubizute ? uzabaze umuryango we neza icyo wavuga nuko atarongoye aliko numugabo wabyaye

inyenzi

HAHAHA nGWIKI NAWE ARANSHEKEJE RWOSE, ATI JENOSIDE IBA YAKOZE IKI ?HARYA ABAGIZE ICYO BAKORA NI BANDE ?AHO AMATEKA NTAZABAGAMBURUZA SHA ?DORE AHO NIBEREYE

Migambi

Ntugashyanuke mwene da ! Umwami si umuntu usanzwe ugomba kuvugiraho ibyo ubonye byose ! Burya umwami w'u Rwanda ni nk'Imana mu Rwanda rwe ! Twese rero turi rubanda rw'umwami gabanya ubushyanutsi !

kamanzi

umwami kigeri n'umuhungu ?

ngwiki

uyu mwami genocide iba yakoze iki ? yatabaje bande ? nagume iyo ari ese ubundi azaza kumarira iki abanyarwanda atagira numwana .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ’ Vibrant Gujarat...

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze mu Buhinde

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda