LATEST NEWS
Politiki
Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi
Publish Date: mercredi 21 septembre 2016
VISITS :884
By Admin

Aho ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mukazi, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaraye atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Yale iherereye mu Mujyi wa New Haven muri Leta ya Connecticut (USA).

Perezida Kagame yavuze ko gukora impinduka muri sosiyete bisaba gukora wihanganye ugashyiraho umurongo ngenderwaho mushya ukihanganira n’ingaruka mbi bishobora kuzana, kuruta guhindura byose.

Yaganirije imbaga y’abari bamuteze amatwi ku bintu binyuranye birimo iterambere rya Afurika, Imiyoborere, Iterambere ry’Ikoranabuhanga n’uruhare rifite nk’umusemburo w’impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo by’intambara biza mu gihe biteye ubwoba ubwo abantu baba batagishoboye kuba aho hantu.

Yashimangiye ko ari byiza gukora wihanganye kugira ngo ubashe guhindura ubuzima bw’abaturage kuruta guhindura byose.

Yagize ati“Ntidushobora gusuka lisansi mu bitameze neza ngo ducane umuriro hanyuma twizere ko umuriro uzabihanagura hanyuma tukongera kwiyubaka. Ibihugu ntabwo ari pariki n’abaturage ntabwo ari ibiti.”

Yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byagezweho no ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi kandi hari amahirwe y’uko umubano uri hagati y’abaturage n’abayobozi usesuye kandi banahura mu buryo bw’amaso ku maso.

Ibi bikaba byaratewe no kubaha ibyifuzo by’abaturage kuko ntagikorwa kinyuranye n’ibyifuzo byabo ngo kirambe.

Mu bamaze gutanga ikiganiro nk’iki harimo Luis Moreno Ocampo, Umushinjacyaha wa ICC ; Mary Robinson wigeze kuba Perezida wa Ireland ; Samantha Power, Ambasaderi wa USA muri Loni ; Dr Mohamed "Mo" Ibrahim, Umunyasudani w’Umwongereza akaba n’umuherwe ukomeye ; Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya n’abandi.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye...

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga...

NEW POSTS
Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

7-04-2017

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe...