LATEST NEWS
AMAKURU MASHYA
Interpol yemeje uburyo bushya bwo kugaruza imitungo yabohojwe n’abanyabyaha
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :5677
By Admin

Inama ya 84 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iteraniye i Kigali yemeje gutangira umushinga mushya uzafasha abanyamuryango mu kugaruza imitungo yagezweho habanje gukorwa ibyaha.

Itangazo rya Interpol rigenewe abanyamakuru rivuga ko ubu bizaba bigoye cyane ku banyabyaha guhisha imitungo bigwijeho binyuze mu byaha runaka.

Ubu buryo buzongerwa mu mpuruza za Polisi ku Isi zisanzwe zizwi nka ‘Notices’, kuko ngo ubusanzwe hari abantu ku Isi byagaragaye ko batunze ibyo baboneye mu bikorwa by’ibyaha (illicit properties), bakabihisha, bigatuma bitoroha kubatahura kabone n’iyo baba bafashwe.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama yabereye mu muhezo, iri tangazo rikomeza rivuga ko iyi mpuruza nshya yitezweho kuzuza ubufasha Interpol ikorera abanyamuryango bayo mu gutahura, kumenya aho imitungo yagezweho kubera ruswa n’ibindi byaha iherereye no kuyifata.

Mu gushakisha imitungo yagezweho binyuzwe mu bikorwa by’ibyaha, ubusanzwe Interpol yagenderaga ku ihanahana ry’amakuru ku Isi hose, aho hari impuguke mu kugaruza imitungo mu bihugu 115 ; bakoresha tekinike zitandukanye z’iperereza dore ko bagenda batanga amahugurwa hirya no hino mu bya ruswa no kugaruza imitungo.

Muri iri tangazo baragira bati “Mu kugaruza imitungo ni kimwe mu byaganiriweho mu nama y’ibihugu byo ishami rya Loni rishinzwe kurwanya ruswa yabereye mu Burusiya muri iki cyumweru, icyemezo cya Interpol cyo kurushaho kugaragaza akamaro k’imikoranire mpuzamahanga mu kugaruza imitungo no kurwanya abanyabyaha ngo bigwizeho imitungo binyuze mu byaha.”

Inama iteganyijwe mu Buhinde muri uku kwezi na yo yateguwe na Interpol izagaruka kuri iki kibazo cyo kugaruza imitungo yabohojwe.

Mu bindi biganirwaho muri iyi nama izasozwa kuri uyu wa Kane, harimo ibibazo bihangayikishije Polisi byambukiranya imipaka cyane nk’iterabwoba, ibyaha bikorwa n’amatsinda atandukanye mu icuruza ry’ibiyobyabwenge no gucuruza abantu, ndetse n’ibyaha byifashishije ikoranabuhanga.

Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Majorité et opposition refusent un « accord » entre Kinshasa et le M23

Majorité et opposition refusent un « accord » entre Kinshasa et le...

Democratical Green Party ntishyigikiye Ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga

Democratical Green Party ntishyigikiye Ihindurwa ry’ Itegeko...

Rubavu:Perezida w’ Inteko yahumurije abaturage

Rubavu:Perezida w’ Inteko yahumurije abaturage

UN : Refugee numbers at highest in 19 years

UN : Refugee numbers at highest in 19 years

Inyurabwenge:Gahunda "Ndi Umunyarwanda" igiye gukwirakwiza hose mu Rwanda

Inyurabwenge:Gahunda "Ndi Umunyarwanda" igiye gukwirakwiza hose mu...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga