LATEST NEWS
AMAKURU MASHYA
Nyamasheke:Polisi yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano
Publish Date: samedi 15 février 2014
VISITS :3684
By admin

Muri gahunda ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke bwihaye yo gukangurira abatuye aka karere kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, iyi gahunda ikaba yaratangiriye mu ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi rya Ntendezi ku itariki ya 11 Gashyantare, ku itariki ya 13 Gashyantare2014, iyi gahunda yakomereje
mu bagize komite zishinzwe gukangurira abaturage kwicungira umutekano CPC’s, ndetse n’abahuzabikorwa b’ubutugari, bose hamwe bageraga kuri 530 baturutse mu mirenge 6 igize sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ariyo Ruharambuga, Karengera,Bushekeri, Shangi, Bushenge, Nyabitekeri.

Mu biganiro bahawe na Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa uyobora sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana n’abantu bakuru.

Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bishimira ibisubizo bahawe bafata ingamba z’uko ibibiganiro bagiye kubigira ibyabo ndetse ko bagiye gushyira imbaraga mugukumira ibyaha no gutangira amakuru gihe.

Biyemeje kandi kuzageza ubutumwa bahawe mumiryango yaboManiragaba Silas ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shangi, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma abaturage bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyabo baturage nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa mu midugudu kugira ngo habeho kubikumira.

Ivomo:Polisi

IBITEKEREZO
jean paul

Polic nikomeze umurava yigisha abaturage turayishimiye.

NIYONZIMA AUGUSTIN

Ikicyikiganirondashimye kuko kigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. kandi urbyiruko rwagiye mubiyobyabwenge,ntacyorwakwigezaho ? kandi arizombaraga,zejohazaza,rubyiruko burimuntunabe ijishoryamugenziwe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Majorité et opposition refusent un « accord » entre Kinshasa et le M23

Majorité et opposition refusent un « accord » entre Kinshasa et le...

Democratical Green Party ntishyigikiye Ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga

Democratical Green Party ntishyigikiye Ihindurwa ry’ Itegeko...

Rubavu:Perezida w’ Inteko yahumurije abaturage

Rubavu:Perezida w’ Inteko yahumurije abaturage

UN : Refugee numbers at highest in 19 years

UN : Refugee numbers at highest in 19 years

Inyurabwenge:Gahunda "Ndi Umunyarwanda" igiye gukwirakwiza hose mu Rwanda

Inyurabwenge:Gahunda "Ndi Umunyarwanda" igiye gukwirakwiza hose mu...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...