LATEST NEWS
AMATEKA
Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N.
Publish Date: samedi 5 avril 2014
VISITS :933
By admin


Mu gihe mu Rwanda hagiye kwibukwa ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994“Niyomugabo Nyamihirwa bakunze kwita Gerard yasohoye igitabo yise”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”.

Iki gitabo,kigaragaza amateka yaranze abanyarwanda mbere y’ ubukoroni n’ impinduka zaje kubaho nyuma yabo ndetse no kugeza magingo aya u Rwanda rugendera ku matwara ya Repubulika.

Iki gitabo gikubiyemo ibisubizo abanyarwanda bagiye bahura nabyo bishingiye kuri ayo amagambo(Gahutu,Gatutsi,Gatwa) ubwicanyi bwagiye buherekeza impinduka zagiye zibaho nk’ icyizwe “Revolution Hutu”muri 1959 ubwo Abahutu bavugaga ko bigobotoye ingoma nyiginya yari mu maboko y’ Abatusi.

Mr.Niyomugabo Nyamihirwa Gerard

Ushinzwe gushyira ku isoko ibihangano bya Niyomigabo Nyamihurura,Munezero Gatokeza David yagize ati”Nizeye neza ko “Gatebe gatoki ya gahutu na gatutsi mu gihugu cya Kanyarwanda”kije gushyira ahagaragara ukuri kurebana n’ amagambo(Gahutu,Gatutsi,Gatwa)”.

Ati”muri iki gitabo muzarushaho kumenya inkomoko ubusobanuro bw’ ayo magambo mbere na nyuma y’ ubukoroni n’ uturere cyangwa za teritwari aya magambo abonekamo nka Uganda,Congo-Kinshasa n’ Uburundi”.

Yakomeje atubwira nyuma y’ ubukoroni byagaragaye ko aya magambo yakoreshejwe yahinduye inyito ku bw’ inyungu z’ umukoli.

Muri iki gihe cy’ ucyunamo,Mr.Niyomugabo Nyamihirwa yagabanyije ikiguzi cy’ iki gitabo mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b’ ingeli zose kurushaho gusonaukirwa amateka yabo nk’ uko umunyarwanda yaciye umugani ugira uti”Utaraganiriye na se ntamenya icyo se yasize avuze”.

Igitabo cy’ amateka ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda” kiragura amafaranga ibihumbi tanu y’ amanyarwanda(5000F) ku ikubitiro iki gitabo mushobora kugisanga kwa Me.Freddy muri Carrefour des Artistes mu Nyubako ya UTC bakunze kwita kwa Rujugiro , kizamurikirwa kuri iki Cyumweru taliki ya 6 Mata 2014 kuva saa Tatu kugeza saa Sita n’ igice z’ amanywa ndetse na nyuma yaho uwagikenera akaba yakibariza kuri 0782742710.


Icyo ni igitabo Mr.Niyomugabo yise" Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N."

Twabamenyesha ko igihangano cya Mr. Niyomugabo”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”cyasokanye n’ ikindi cyitwa”Ubumenyi Gakondo bw’ abanyarwanda”,n’ ikidi cyitwa”Inzira y’ abanyarwanda kuva bahiga kugeza bahigana”.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itorero Ingeli y’ Abeza gahunda yaryo ni ukugaragaza umuco nyarwanda wuzuye

Itorero Ingeli y’ Abeza gahunda yaryo ni ukugaragaza umuco nyarwanda...

Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté compensations non effleuré

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté...

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri Mata 1994

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...