LATEST NEWS
AMATEKA
Ese koko Isiraheli iracyari ishyanga ryatoranijwe n’ Imana ?
Publish Date: mercredi 7 janvier 2015
VISITS :565
By admin

Mu mwaka wa 33 Abisilayeli kavukire batakaje uburenganzira bwabo bwo kuba ishyanga ryatoranijwe n’ Imana igihe bangaga umwana Wayo ari we Mesiya.

Mesiya ubwe yarabyivugiye ati : “Yerusalemu Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho… Ngiyo inzu yanyu nimuyisigarane “.

Ayo magambo ya Yesu yasohoye muri 70 igihe ingabo z’ abaroma zarimburaga Yerusalemu n’ urusengero rwayo zikavanaho na gahunda y’ ubutambyi.

Ariko se umugambi Imana Yari ifite wo kugira umutungo wayo bwite yatoranije mu bandi bantu bose kugira ngo ube ubwami bw’ abatambyi n’ ishyanga ryera wari kuzasohora ute ? Kuva 19:5,6.

Intumwa Petero na we wari umuyahudi kavukire yashubije ko icyo kibazo mu ibaruwa yandikiye abakirisito bose baba abayahudi cyangwa abanyamahanga.

Yaranditse ati : “ Mwebwe muri ubwoko bwatoranijwe , abatambyi n’ abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranije ngo babe umutungo wayo ”.

Ati : “hari igihe mutari ubwoko ariko ubu muri ubwoko bw’ Imana, mwari abantu batari baragiriwe imbabazi ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi “.- 1Petero 2:7-10.

Ubwo rero abakirisito bari baratoranijwe binyuze ku mwuka wera bari mu bagize ishyanga ryo mu buryo bw’ umwuka ; ibyo bikaba bidaterwa n’ uko ari abisirayeli kavukire.

Ibyo intumwa Paulo yabisobanuye agira ati : “gukebwa cyangwa kudakebwa ntacyo bimaze ahubwo kuba icyaremwe gishya ni byo bifite akamaro.

Abazajya bagendera kuri gahunda bose bakurikiza iyo myifatire amahoro n’ imbabazi bibe kuri bo, ndetse no kuri Islayeli y’ Imana “. – Abagatiya 6:15,16.

Mu gihe Isirayeli y’ ubu yo iha ubwengihugu umuntu wese wavutse ari umuyahudi cyangwa undi wese ubyifuza uburenganzira bwo kuba mu bo Bibiliya yita “ Islayeli y’ Imana “ buhabwa abantu bumvira kandi baminjagiweho amaraso ya Yesu Kristo.

Igihe Pawulo yavugaga ngo Isirayeli yose yerekezaga ku bantu bose bagize Isirayeli yo mu buryo bw’ umwuka abo bakaba ari abakirisito batoranijwe binyuze ku Mwuka Wera.

Yashakaga kumvikanisha ko kuba abayahudi kavukire baranze kwemera Mesiya bitari kuburizamo umugambi Imana yari ifite wo kugira umwelayo wo mu buryo bw’ umwuka uriho amashami yera imbuto.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net
kaypaul202@yahoo.fr

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N.

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomu

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté compensations non effleuré

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté...

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri Mata 1994

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...