LATEST NEWS
AMATEKA
Impamvu mu Rukari hitwaga “Nyabisindu” mbere ya 1994
Publish Date: lundi 5 janvier 2015
VISITS :655
By admin

Amateka yaranze u Rwanda yagiye agira ibihe binyuranye ndetse benshi bakomeza kugenda bakuraho bagamije kurandura burundu ibifitanye isano n’ ubwami.

Alphonse Umulisa umuyobozi mukuru w’ ingoro z’ umurage w’ u Rwanda yabwiye Rushyashya.net ko mu mwaka w’ 1964 Umwamikazi Rozaliya Gicanda yimuwe mu Rukari rw’ ubu ajyanwa i Huye.


Alphonse Umulisa umuyobozi mukuru w’ ingoro z’ umurage w’ u Rwanda.

Umulisa avuga ko kujyana umwakazi Gicanda i Huye zari impamvu zo guca burundu ibirari by’ abami mu Rwanda no kuzimanganya amateka.

Umuyobozi mukuru w’ ingoro z’ umurage w’ u Rwanda bwana Alphonse Umulisa, akomeza avuga ko kuhita Nyabisindu byari ukuhambura agaciro ka ho, nk’ ahantu habaye abami by’ umwihariko Mutara III Rudahigwa.

Ubuyobozi bwa mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umulisa avuga ko bwaranzwe no kujya busenya bukarandura ahagaragara ibyarangaga ubwami.


Aha ni mu Rukari ahagaragaza ingoro y’ umwami Rudahigwa.

Nyamara ariko ngo hari icyizere ko ahagaragaye ibimenyetso bifitanye isano n’ ubwami bizagenda bisigasirwa bikazanwa mu ngoro z’ umurage w’ u Rwanda, abanyarwanda bakarushaho kuhasura.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net
kaypaul202@yahoo.fr

Photo/J.Paul Kayitare

IBITEKEREZO
Iradukunda Olivier

Umulisa Alphonse niwe wavuze ko umugogo wa Gicanda wimuriwe i Butare ? Ndatekereza ko uwanditse iyi nkuru ari we ugomba kuba yibeshye. Mu nteruro ya mbere byanditse neza. Umulisa aramutse ari we wabivuze byaba ari agajomamunwa kuko kwibeshya bigeze aha byaba bikabije !

Justin Musonera

1.Alphonse Umulisa yibeshye aho yemeza ko "UMUGOGO" w' umwamikazi Gicanda wajyanywe i Huye. Niwe bwite wimuriweyo ali muzima, yishwe ejobundi muli Genocide. 2. Mu rwego rwo guca ibya cyami no gutesha abantu bamwe agaciro mu gihugu, izina NYANZA barariharabitse ku buryo ryasigaye gusa haliya Kicukiro ahanyuraga za RUHURURA. Commentaires zakozwe kuli iyi nkuru ya Gitifu wakubiswe n'abacuruza drogues, ndetse na Bw. Umulisa ngo wishakira umukati, nayobewe intandaro zabyo.

Bakame Theoneste

Umurenge wa Remera ufite ikibazo kitoroshye, cyamazi na ruswa ivugwa mu buyobozi bw' ibanze. Turasaba gitifu w' umurenge kongera ingufu ibi bintu bikagabanuka. Reba ibiyobyabwenge bisigaye bihari kugeza ubwo gitifu wacu akubitwa n' ababigurisha,,,,,,,,

Nyari

Ubu se ibyo utubwiye twizere ko ari ko byari biri ? cg ni ukwishakira umugati kugira ngo imbehe yawe itubikwa, Umulisa nkuzi uri umunyakuru none utangiye ibiki ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N.

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomu

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté compensations non effleuré

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté...

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri Mata 1994

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...