LATEST NEWS
AMATEKA
Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine
Publish Date: lundi 12 mai 2014
VISITS :423
By admin

Kayitare Jean Marie, umwana wa Bucyana Agustin, na Nyirabitama Donatille, yavukiye I Rwaniro ya Rusatira mu mwaka w’ I 1978 mu muryango w’ abana 8.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20, yatangarije Rushyashya.net ko mu bana 8 bavukanaga asigaye we nyine kuko abavandimwe be bose hamwe n’ ababyeyi be bombi bishwe muri jenoside yakorewe abatusti muri 1994.


Kayitare yacitse ku icumu ate ?

Bitewe ni uko Leta ya Habyalimana yabuzaga abatutsi kwiga , mu mwaka w’ I 1994, Kayitare abigiriwemo inama na mubyara we bazanye mu Mujyi wa Kigali agamije gushaka ishuli kuko yari yarangije amashuli ye abanza.

Ibyo ntibyashobotse kuko n’ ubundi icyo yahunze I Butare ni nacyo yaje gusanga I Kigali ntibamwereye kwiga bitewe n’ ubwoko bwe.

Kayitare amaze kwitegereza ko nta mahirwe yo kwiga agifite yatangiye kujya akora ubucuruzi buciriritse kugira ngo abashe kwirwanaho bityo abone amaramuko.

Ntihashize amezi menshi kuko indege ya Perezida Habyalimna yahise ihanurwa, jenoside igitangira gukara , Kayitare yaje kuraswa ku kuboko aza kwigira inama yo guhungira muri ambasade ya Tanzania kuko nta myaka yo gufata indangamuntu yari afite k’ uburyo hari umuntu wari kumushinja ubututsi ako kanya.

Kayitare wari ukiri ingimbi aho muri ambasade yirariraga mu kimodoka gipfuye nta muntu umwitayeho kuko n’ Interahamwe zitarengaga umuryango w’ ambasade.

Jenoside yarahagaritswe, mu kwezi kwa cumi 1994, Kayitare yafashe umwanzuro wo kujya gusura umuryango we I Rwaniro muri Komini Rusatira ariko ahageza yasanze ababyeyi be ndetse n’ abavandimwe be bose uko ari 7 barishwe.

Ashatse no kubaza abaturanyi be barimo n’ interahamwe ahubwo baramumenesheje hafi yo kumwica bagamije gusiba ibimenyetso no kumwambura amatongo.

Ku irengero ry’ umuryango we, Kayitare yadutangarije ko azi gusa ko bishwe muri jenoside ariko akaba atazi aho baguye kuko nta makuru runaka ahabwa.

N’ ubwo bimeze bityo ; Kayitare akomeza kwishyiramo ko abe bari mu nzibutso zose ziri aho hafi za Songa, Ruhashya n’ ahandi.

Kayitare JMV


Nk’ umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe, Kayitare ageze kuki ?

Mu buhamya bwe, kimwe n’ abandi bana bari bacitse ku icumu , Kayitare yadutangarije ko bakomeje kuba mu icuraburindi kugeza muri 2008 ubwo Arsène KABALISA yaje kuyobora umurenge wabo agatangira kubarema imitima, anabashyigikira cyane mu rwego rwo kwiyubaka no gutegura ejo habo heza hazaza.

N’ ubwo Kayitare Jean Marie atashoboye kwiga kubera mateka mabi yagwiririye u Rwanda ashingiye k’ ubuyobozi bubi bwavanguraga amoko , ubu ni umugabo ufite ibitekerezo byubaka afite inzu , masambu , inka zisaga 60 , n’ abakozi bahoraho bagera ku 5.

Ni umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwihugura no kwiteza imbere, hejuru yo kuba azi ikinyarwanda neza, Kayitare yabashije kwiga Indimi zirimo icyongereza n’ igiswahili ndetse akaba anemera ko n’ ubwo u Rwanda rwabonye amahano menshi ,Imana irufitiye umugambi mwiza.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itorero Ingeli y’ Abeza gahunda yaryo ni ukugaragaza umuco nyarwanda wuzuye

Itorero Ingeli y’ Abeza gahunda yaryo ni ukugaragaza umuco nyarwanda...

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N.

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomu

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté compensations non effleuré

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté...

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri Mata 1994

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...