LATEST NEWS
AMATEKA
Nyanza : Hateguye igitaramo gishingiye ku muco n’ amateka
Publish Date: lundi 22 décembre 2014
VISITS :325
By admin

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyanza bwatangaje ko bwateguye igitaramo Ndangamuco Nyarwanda kiswe “ Nyanza Twataramye !” kizaba tariki ya 26 Ukuboza 2014 ku nzu ndangamurage y’ u Rwanda iherereye mu murenge wa Busasamana-Rwesero.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014, umuyobozi w’ akarere ka Nyanza bwana Abdallah Murenzi yavuze ko iki gitaramo kizaba mu rwego rwo gukomeza gusigasira no guhererekanya indangagaciro, umuco n’ amateka biranga abanyarwanda.

Ati : “Duharanira ko u Rwanda rw’ ejo hazaza ruzashingira ku mateka n’ umuco byarwo.”

Nkuko yakomeje abitangaza, Murenzi avuga ko kuri uwo munsi hateganijwe imyidagaduro ndetse na bimwe mu byarangaga abanyarwanda bo mu gihe cya kera.

Ati : “Igitaramo kizabimburirwa n’ imyidagaduro mu mikino itandukanye izakurikirwa n’ ibikorwa bitandukanye biranga umuco nyarwanda birimo kumurika inyambo, kunyabanwa, kurushanwa guhamya intego (kumasha), gusangira ifunguro gakondo, imbyino gakondo tubifashijwemo n’ itorero Inyamibwa na Gakondo Group, n’ abandi…, hakazatangwa n’ ikiganiro ku mateka n’ umuco nyarwanda.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ umuco na siporo bwana Edouard Kalisa avuga ko umuco ufasha abantu guhinduka mu mitekerereze ikindi kandi asaba abakora ubuhanzi bushingiye ku muco ko babukora mu buryo bubinjiriza amafaranga batagamije guhunga imisoro.

Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ ingoro z’ igihugu z’ umurage w’ u Rwanda Alphonse Umulisa ahamya ko igitaramo Nyanza Twataramye ! Kizabafasha kumenyekanisha ingoro ndangamurage z’ u Rwanda.


Uhereye ibumoso ni Meya Murenzi Abdallah, Edopuard Kalisa umunyamabanga wa leta muri MINISPOC na Alphonse Umulisa umuyobozi mukuru wa NIMR.

Akomeza kandi asaba abayobozi b’ uturere gutera ikirenge mu cy’ umuyobozi w’ akarere ka Nyanza bwana Abdallah Murenzi kugira ngo na bo batangize ibitaramo nk’ ibi mu turere bayoboye.

Akarere ka Nyanza, igicumbi cy’ umuco n’ amateka nyarwanda haboneka ingoro y’ Umwami III Rudahigwa, Ingoro y’ ubugeni n’ umusezero w’ umwami Mutara Rudahigwa ndetse n’ ibindi byiza biranga amateka yo mu gihe cya kera n’ aya vuba byose bizingatatiye amateka n’ umurage nyarwanda.

Nyanza Twataramye ! Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda cyateguwe na Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri y’ umuco na Siporo, Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere (RDB) n’ ikigo cy’ ingoro z’ igihugu z’ umurage w’ u Rwanda (NIMR). Iki gitaramo ni ngarukamwaka nkuko byatangajwe na meya wa Nyanza.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net
kaypaul202@yahoo.fr

IBITEKEREZO
Imenagitero moses

Nkora ikiganiro Umuco namateka kuri flash FM nkeneye imikoranire na nyanza murakoze

Imenagitero moses

Nkora ikiganiro Umuco namateka kuri flash FM nkeneye imikoranire na nyanza murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Kayitare Jean Marie yavukanye n’ abana 8 asigaye ari we nyine

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomugabo N.

Amateka : ”Gatebegatoki ya Gahutu na Gatutsi mu Gihugu cya Kanyarwanda”-Mr.Niyomu

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté compensations non effleuré

Amb Eugène Gasana et les cérémonies de Kwibuka 20 à New York ; Côté...

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri Mata 1994

Muhanga:Yashatse kwiyahura inshuro 10 bitewe no kwibuka Abatutsi yishe muri...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...